wex24news

Perezida Kagame agaragaza imiyoborere myiza nk’isoko y’ubucuruzi n’ishoramari

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko imiyoborere myiza ndetse no koroshya urujya n’uruza hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika byafashije mu kugira igihugu kiza mu bya mbere mu koroshya ubucuruzi n’ishoramari ku Isi.

Image

Umukuru w’Igihugu witabiriye inama irimo kubera muri Singapore, yabigarutse kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, mu kiganiro cyagarutse ku rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda, yagiranye n’Umuyobozi w’Ikigo Milken Institute, Richard Ditizio.

Raporo zitandukanye zirimo ikorwa na Banki y’Isi ‘World Bank Doing Business Report’ zishyira u Rwanda mu myanya ya mbere mu bihugu byoroshya ubucuruzi n’ishoramari.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kugira ngo rubashe kuyigobotora rwagombaga kugira amahitamo.

Ati: “Mbere na mbere, twagize amateka ateye ubwoba ariko ibyo twabisize inyuma yacu kuko kugira ngo tujye imbere twagombaga kugira amahitamo, amahitamo ya politiki ariko byose byatangiranye no kumenyesha abantu mu gihugu, impamvu ayo mahitamo ari yo tugomba kugira.”

Perezida Kagame yavuze ko mu kugira amahitamo ari ho havuye gahunda zo koroshya uburyo bwo gukora ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda.

Yagize ati: “Rero twagombaga gushakisha uburyo twakurura ishoramari mu gihugu cyacu ndetse tukemerera abaturage bacu guharanira gukora ubucuruzi bashobora gukora. Aho rero twaje kubona ibintu bitandukanye mu gukora ubucuruzi, ni gute bukorwa ku gicirio gito, dushyiraho uburyo abaturage bashobora gushora imari,bagakora ubucuruzi batekanye n’ibindi.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyo byajyanaga n’isoko ryagutse ryaba iryo mu Rwanda ndetse no ku Mugabane wa Afurika.

Ati: “Kimwe mu byo twitayeho ni uburyo dushobora kwemerera urujya n’uruza rw’abantu atari mu gihugu gusa birumvikana ahubwo by’umwihariko mu karere no ku mugabane wacu.”

Yakomeje agira ati “Ariko mbere na mbere, ni gute abantu baza gushora imari imbere mu gihugu cyacu, ni gute basubiranayo inyungu.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ariko ibyo byose bijyana n’imiyoborere myiza. Ati “Ariko ibyo byose bijyana n’imiyoborere myiza yemerera gutekana ku buryo abantu bari gukora ubucuruzi batagira ikintu kibatera ubwoba mu gihe bakora ubwo bucuruzi bwabo.”

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, hasabwaga ingamba zo kongera kunga no guhuza Abanyarwanda ariko bikajyana no gushyiraho uburyo bwo kuba bakora bagatera imbere.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Singapore yatangaje ko muri uru ruzinduko Perezida Kagame arimo agirira muri Singapore, azaganira na mugenzi we wa Singapore, Tharman Shanmugaratnam na Minisitiri w’Intebe Lawrence Wong ndetse bikaba biteganyijwe ko azanakirwa n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Lee Hsien Loong.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *