wex24news

Salvatore Schillaci yitabye Imana

Salvatore Schillaci wakiniye ikipe y’igihugu y’u Butaliyani, Inter Milan na Juventus, yitabye Imana afite imyaka 59.

Image

Iyi nkuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2024 aguye mu Bitaro bya Palermo hospital azize indwara ya Kanseri.

Mu 2022 ni bwo Salvatore Schillaci yasazwe kanseri y’amara.

Salvatore Schillaci yafashije ikipe y’igihugu y’u Butaliyani kwegukana umwanya wa gatatu mu igikombe cy’Isi cya 1990.

Muri iki gikombe cy’Isi yegukanye igihembo cy’Umukinnyi watsinze ibitego byinshi (6).

Schillaci yafashije Juventus igikombe cya Coppa Italia na UEFA Cup mu mwaka w’imikino wa 1989/90 mbere yo kwerekeza muri Inter Milan yatwaye ibikombe bine.

Schillaci yabaye kandi Umutaliyani wa mbere wakinnye muri shampiyona y’u Buyapani ndetse yegukana igikombe cya shampiyona muri Jubilo Iwata mu 1997.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *