wex24news

Umugabo akekwaho kwica  umugore we ajya kwirega kuri RIB

Umugabo wo mu Karere ka Nyaruguru, akurikiranyweho kwica umugore we amuziza kumuca inyuma, arangije ajya kwirega k’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Ibi byabereye mu Kagari ka Samiyonga gaherereye mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru.

Eric Dushimirimana w’imyaka 25, akekwaho kwica  umugore we Delphine Nyiragabiro w’imyaka 27, tariki 16 Nzeri 2024 ahagana  saa mbiri z’ijoro .

Inkuru y’urupfu rw’uwo mugore yamenyekanye  ubwo uwo mugabo yari  agiye kwirega kuri RIB.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Jean Claude Mwiseneza, avuga ko hakekwa ko umugabo we yaba yaramukubise ingumi nk’uko abyivugira. Ariko hari n’abakeka ko yaba yaramunize.

Gitifu Mwiseneza avuga ko yabwiwe ko uwo mugabo n’umugore, bashyamiranaga biturutse ku kuba umugabo yaramushinjaga kumuca inyuma, akanavuga ko umwana w’umuhungu w’ukwezi kumwe nyakwigendera yasize atari uwe.

Yagize ati: “ Bishoboka ko yaba yaramujijije ko umwana yabyaye atari uwe, niyo makuru twavanye mu baturanyi. Ukundi kuri kuzamenyekana mu bizava mu iperereza riri gukorwa na RIB.”

Abaturanyi bo bavuga ko gushyamirana byajyaga bituruka ku mugabo watumaga umugore imitungo y’iwabo ngo kuko bari bifashije, ku buryo uwa nyuma yazanye ari ingurube bagurishije ibihumbi 90 Frw, umugabo akamuhaho ibihumbi icyenda (9000 Frw) byonyine.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *