wex24news

Umusirikare wa Congo yarasiwe ku mupaka wa RDC n’u Rwanda

Ahagana Saa Tatu (21h00) z’ijoro ryakeye ryo ku wa Kabiri tariki 17 Nzeri, umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, yarashwe na bagenzi be ahasiga ubuzima ubwo yageragezaga kwambuka umupaka wa Congo n’u Rwanda.

Image

Ni insanganya yabereye ahazwi nko kuri Borne ya 12 mu Kagari ka Busigari, Umudugudu wa Bisizi mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ni amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyanzarwe ndetse bunavuga ko umutekano w’abaturage umeze neza kandi ucunzwe ku buryo budashidikanywaho.

Yagize ati: “Umutekano w’abaturage nta kibazo gihari, turarinzwe nta kibazo dufite cy’umutekano. Ibyo byabaye ariko nta makuru menshi mbifiteho. Gusa byabaye, ni umusirikare wa Congo wari wambutse umupaka, niyo makuru dufite.”

Kugeza ubu inzego z’umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru nta cyo ziratangaza ku iraswa ry’uyu musirikare mu ngabo za Congo (FARDC).

Abasirikare ba Congo bakunze kurasa mu Rwanda mu mugambi w’ubushotoranyi nkuko inzego z’ubuyobozi n’iza gisirikare mu Rwanda zikunze kubitangaza.

Icyakoze abaturage bo mu Karere ka Rubavu bakunze kubona ibibera ku mupaka, bagiye bavuga ko abasirikare ba FARDC baba basinze bikarangira barasanye hagati yabo cyangwa bakinjira mu Rwanda barasa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *