wex24news

Umuyobozi wa The Winners FC yatawe muri yombi

Nshimiyimana David usanzwe ari Umuyobozi wa The Winners FC na Munyampundu Jean, umubyeyi ufite umwana ukina muri iyi kipe, batawe muri yombi ku wa 18 Nzeri 2024 nyuma y’igihe bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda ariko barabuze.

Aba bagabo kuva mu 2023 bakurikiranyweho ibyaha birimo gutanga indonke, guhimba no guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano n’icyo guhindura amakuru yo muri mudasobwa utabyemerewe.

Ni ibyaha bikekwa kuba barabikoze ubwo bashakaga kugabanya imyaka y’abana bagombaga kwinjira mu Irshuri ry’umupira rya ‘Bayern Munich Academy’.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko aba bagabo batawe muri yombi mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko rwari rwarabakatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ati “Nshimiyimana na Munyampundu bari barakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo muri dosiye baregwagamo n’abandi bantu batanu, icyakora bo bakomeje kwihisha barashakishwa barabura kugeza ubwo bafatiwe mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye.”

Aba bagabo kugeza ubu bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe bategereje koherezwa mu Igororero rya Muhanga kugira ngo hashyirwe mu bikorwa imyanzuro y’Urukiko yo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke giteganywa n’ingingo ya Kane y’itegeko nimero 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Uhamijwe n’Urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano giteganywa n’ingingo ya 276 y’itegeko nimero 69/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko itarenze irindwi n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3Frw ariko itarenze miliyoni 5Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe, ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 18 y’itegeko nimero 60/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Uhamijwe n’urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko itarenze miliyoni 3 Frw.

Dr. Murangira yavuze ko uru rwego rusaba abantu kwirinda ibikorwa ibyo ari byo byose biganisha ku cyaha.

By’umwihariko yagiriye inama abantu bari muri siporo, abasaba kwirinda ibikorwa bigize ibyaha cyane cyane gukoresha impapuro mpimbano bagabanya imyaka cyangwa bahimba amazina. anabihaniza ku gutanga ruswa mu mikino kuko ari ibikorwa bigize ibyaha bihanwa n’amategeko mu Rwanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *