wex24news

Urukiko rwanze ingwate ya P. Diddy 

Ku nshuro ya kabiri urukiko rwanze ingwate ya miliyoni 50$ yatanzwe n’umuraperi Sean Diddy Combs washakaga kuburana adafunze nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha byiganjemo ibyo gusambanya abagore ku gahato.

Image

Ni urubanza rwabaye ku wa Gatatu, tariki ya 18 Nzeri, ubwo ababuranira Diddy babwiye urukiko ko uyu muhanzi yemera gutanga ibyangombwa bye birimo n’urwandiko rw’inzira ‘Passport’ kuko nta gahunda yo gutoroka ubutabera afite.

Ku mashusho yagiye hanze Diddy akubita Cassie Venture bahoze bakundana, Marc Agnifilo wunganira uyu muhanzi mu mategeko yavuze ko uyu muraperi yagize ibibazo byo kuba imbata y’ibiyobyabwenge bityo akaba ari kimwe mu byatumye abikora.

Yavuze ko uyu muhanzi azajya atanga raporo biturutse ku mashusho azajya afatwa agaragaza abantu bagenda iwe, kandi ntihagire abagore bamusura batari abo mu muryango we cyangwa abo babyaranye.

Abunganira Diddy bavuga ko atazagira telefone igendanwa, bikazaba bidashoboka kuvugana n’umuntu uwo ari we wese cyane cyane abacamanza. Uyu mugabo afungiye muri gereza ya MDC Brooklyn.

Umushinjacyaha Tiffani Johnson yagarutse ku mbunda basanze mu rugo rw’uyu mugabo zidafite ibirango byazo, avuga ko atari ikibazo cy’umutekano gusa, ahubwo ari ibintu biteye impungenge zikomeye.

Tiffani ashimangira ko uyu muraperi adakwiriye kuburana ari hanze nyuma yo gutanga ingwate, kuko byakwica iperereza ku bo yahohoteye cyane ko yagiye agerageza kubahindura ibitekerezo ngo bareke kumushinja.

Mu bavuzwe yagezeho barimo uwitwa Kalenna Harper, yagiye agerageza kuvugisha inshuro zirenga 128.

Uyu mugabo ahakana ibyo kuba ashinjwa gutera ubwoba abamurega ndetse n’uko ibyo yabakoreraga yabanzaga kubasindisha ubundi akifashisha amashusho yabafashe mu kubacecekesha.

Umucamanza Andrew Carter yavuze ko nyuma yo kumva impande zose icyifuzo cya Diddy yagitesheje agaciro, kuko guverinoma yamaze kugaragaza uyu mugabo nk’umuntu wo kwitondera.

Agnifilo wunganira Diddy yavuze ko agiye gukora ibishoboka akava mu gihome mu gihe cya vuba kuko aho afungiye ubuzima bwe butameze neza.

Ni ku nshuro ya kabiri Diddy afunzwe akagerageza gufungurwa ku ngwate ariko urukiko rukabyanga ruvuga ko kubera imitungo myinshi afite, ashobora gufata rutemikirere akava muri Amerika.

Tariki 17 Nzeri 2024 yitabye ubushinjacyaha agaragarizwa ibyaha bitatu ashinjwa birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.

Uyu muraperi ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 15 cyangwa igifungo cya burundu aramutse ahamwe n’ibi byaha.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *