wex24news

Eddy Kenzo yahagaritse gusohora indirimbo

Umuhanzi akaba n’Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Uganda Yoweli Museveni Kaguta mu bijyanye n’ubuhanzi, Edrisah Kenzo Musuuza uzwi cyane nka Eddy Kenzo yatangaje ko abaye ahagaritse gukora no gusohora indirimbo, agamije kwibanda mu gutunganya no gushyiraho inzego zirambye zizagirira akamaro abahanzi b’ejo hazaza muri icyo gihugu.

Image

Mu kiganiro aherutse kugirana n’ubuyobozi bwa Big Talent, Eddy Kenzo wanshinze iyo nzu ifasha abahanzi, yasobanuye ko yahisemo guhagarika gusohora indirimbo bitewe n’uko yifuza gukora inshingano aherutse guhabwa neza, ku buryo bizatanga umusaruro ugaragara.

 Yagize ati: “Mu byo dukora byose, dukeneye igihe cyo gukorera abaturage dukomokamo, nahisemo gufata ikiruhuko mu gusohora indirimbo kugira ngo ni bande mu gutunganya no gushyiraho inzego zirambye zizagirira akamaro abahanzi bazaza. Twese tutabyitayeho, Igihugu cyacu cyagira ingaruka mu gihe kizaza. Mu gukemura ibyo bibazo, birasaba ko dukora hakiri kare kugira ngo tworohereza urugendo abazaza nyuma yacu.”

Uyu muhanzi yijeje abafana be ko kudasohora indirimbo nshya bitavuze ko umwuga we urangiye, kuko nubwo ahagaritse gusohora indirimbo nshya azakomeza gukora umuziki mu bundi buryo.

Ati: “Sinigeze mpagarika gukora umuziki, kuko igihe cyose mbonye hari ibimaze kujya ku murongo nzawugarukamo, ariko mu gihe ngihugiye muri izo nshingano zindi, nizeye neza ko abakunzi banjye bazaba bumva kandi baryoherwa  n’indirimbo zanjye za kera, murumva ko nta rungu bazagira.”

Image

Arongera ati: “Umuziki nzakomeza kuwukora mu bundi buryo, kuko ibihagaze ni ukugaragara ntarama mu bitaramo bitandukanye, no gusohora ibihangano bishya, ko ariko abifuza ko nabafasha gutegura ibitaramo ndacyabakira, kuko byo sinabihagaritse.”

Uyu mwanzuro Kenzo awufashe nyuma y’igihe gito agizwe umujyanama Mukuru wa Perezida Yoweri Museveni Kaguta mu bijyanye n’Ubuhanzi, aho yahise avuga ko yifuza gukoresha uwo mwanya ahawe mu guteza imbere abahanzi n’ubuhanzi bwo muri Uganda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *