wex24news

Elon Musk yatangiye gukorwaho iperereza

Urwego Rushinzwe kurinda Abayobozi bakuru muri Amerika (Secret Service) rwatangaje ko hari gukorwa iperereza ku byo umuherwe Elon Musk yanditse ku rubuga rwe rwa X, yibaza impamvu nta muntu wari wagerageza kwivugana Perezida Biden cyangwa Visi Perezida we Kamala Harris, bikaba kuri Donald Trump gusa.

Ni amagambo Musk yanditse asa n’utebya nyuma y’uko tariki 15 Nzeri 2024 undi muntu agerageje kwica arashe Donald Trump ubwo yakinaga Golf.

Elon Musk abinyujije kuri konti ye yahise yandika ati “kandi nta muntu n’umwe wigeza ugerageza kwica Biden/Kamala?”

Abarwanashyaka b’aba-Democrates bariye karungu, bavuga ko uyu mugabo ari gushishikariza abamukurikira kuri X barenga miliyoni 198, gukora urugomo.

Nyuma y’igihe gito, Musk yahise asiba ubutumwa yari yanditse.

Ikinyamakuru Bloomberg cyanditse ko urwego rushinzwe kurinda abayobozi bakuru muri Amerika (Secret Service) rwamaze kwegeranya ibimenyetso bijyanye n’amagambo Musk yanditse, ariko ko nta byinshi rwatangaza kuko byabangamira ikurikiranwa ry’ikirego.

Umuvugizi wa Secret Service, Nate Herring ati “Urwego rwamenye amagambo Musk yashyize ku mbuga nkoranyambaga. Mu byerekeye imikorere ntitujya tuvuga ku bibazo byerekeye ibikorwa byo kurinda abayobozi bakuru. Icyo twavuga gusa ni uko urwego rukora iperereza ku bintu byose byabangamira abo turinda.”

Iki kinyamakuru cyahamije ko Musk ashobora kuzagendererwa n’abakozi ba Secret Service agasobanura neza icyo yashakaga kuvuga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *