wex24news

icyateye impanuka yahitanye abanyeshuri 2 i Nyamasheke cya menyekanye

Polisi y’Igihugu, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda ryasobanuye ko impanuka y’imidoka yari itwaye abanyeshuri bavaga ku ishuri, babiri bakahasiga ubuzima, yatewe n’uko umushoferi yikanze uwatwaraga igare maze imodoka ikarenga umuhanda.

Ni impanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2024, mu Murenge wa Ruharambuga w’Akarere ka Nyamasheke.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda SP Emmanuel Kayigi, yabwiye itangazamakuru ati: “Mu gihe cy’isaha ya saa cyenda n’iminota 35, imodaka yo Toyota Mini Bus yari icyuye abanyeshuri bava ku ishuri rya St Mathews, ubwo yamanukaga yerekeza mu isanteri ya Ntendezi yikanze igare ryari imbere yayo bari mu cyerekezo kimwe umushoferi mu gihe cyo guhunga uwo munyegare ni bwo imodoka yerengaga umuhanda.”

SP Kayigi yahamije ko muri iyo mpanuka abana babiri bahise bitaba Imana, hakomereka n’abandi 32.

Abitabye Imana n’abakomeretse bahise bajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Bushenge muri ako Karere ka Nyamasheke.

Image

Polisi y’u Rwanda Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, rihamya ko abakomeretse barimo kwitabwaho kandi hari icyizere ko bakira vuba.

SP Kayigi ati: “Kugeza ubu bari kwitabwaho, abaganga barabakurikirana kandi dufite icyizere ko hadashobora kugira undi uhasiga ubuzima […] twizeye ko mu minsi iri imbere bamwe bagenda basezererwa.”

SP Kayigi yakanguriye ababyeyi n’ibigo by’amashuri gukurikira uko abana bajyanwa ku mashuri kandi n’abatwaye izo modoka ko bagomba kuba  bafite imyitwarire mizima, yanavuze ko yaba n’abamotari batwara abana bajya ku mashuri ababyeyi bagomba gukurikira bareba niba abana bagezwayo neza cyangwa bavanwayo mu buryo bwiza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *