wex24news

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa ashobora kwegura

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Michel Barnier utaramara ukwezi muri iyo mirimo, ashobora kwegura mu gihe yaba ananiwe gutoranya abaminisitiri mu mahuriro yose afite imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, hagakorwa guverinoma ihuriweho.

Le nouveau premier ministre, Michel Barnier, lors de la cérémonie de passation des pouvoirs à l’hôtel Matignon à Paris, le 5 septembre 2024.

Icyemezo cyo gushyiraho Guverinoma ihuriweho cyafashwe nyuma y’aho ihuriro ry’amashyaka NFP (Nouveau Front Populaire) ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ritsindiye imyanya 180 mu Nteko Ishinga Amategeko, rigakurikirwa na Ensemble ya Perezida Macron yatsindiye 159.

Ibyo byari bivuze ko guverinoma igomba kujyaho yagombaga kugirwa n’abaminisitiri bavuye muri ayo mahuriro atandukanye nubwo bikomeje kugorana kubera kutumvikana kw’abayabarizwamo.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo uyu Banier usanzwe ari umunyamuryango w’Ishyaka ry’Aba-Républicains, yahuye n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, bikavugwa ko kugira ngo agumane uwo mwanya birashingira ku bizava muri iyo nama.

Nyuma y’ibyumweru bibiri uyu mugabo w’imyaka 73 atowe, ntarashobora gushyiraho guverinoma ishobora guhuza amahuriro yo mu Nteko Ishinga Amategeko, initezweho guhangana n’ibibazo by’ubukungu biri muri iki gihugu aho amafaranga gisohora akomeje kuba menshi kurusha ayo cyinjiza.

Umwe mu bagize Ishyaka ry’Aba-Républicains yabwiye France Info radio ko gushobora gutoranya abo baminisitiri, ari yo mahirwe ya nyuma Minisitiri Barnier asigaje, bitaba ibyo akegura.

Ati “Nashishoza neza azamenya ko bidashoboka gukomezanya uwo mwanya mu gihe gushyiraho guverinoma byaba bimunaniye agendeye ku kutumvikana kwa bamwe mu banyepolitike hashingiwe ku nyungu zabo.”

Amakuru kandi avuga ko icyo kibazo na Perezida Macron ubwe yacyinjiyemo, kugira ngo hashyirweho guverinoma yuzuzanya, kuko mu gihe bidakunze Minisitiri Barnier akegura, Macron ari we uraba atahiwe.

Barnier yagizwe Minisitiri w’Intebe bijyanye n’ubunararibonye afite mu gukemura ibibazo no guhuza impande zitumvikana.

Ni nyuma y’ibibazo byavutse mu Bufaransa, aho mu mu matora aheruka kuba muri icyo gihugu nta shyaka ryabonye ubwiganze busesuye bw’imyanya ihagije mu Nteko.

Ibyo byatumye gushyiraho guverinoma ihamye bikomeza kugorana, kuko buri huriro rigomba guhagararirwa muri guverinoma.

Ubusanzwe Minisitiri w’Intebe yari yaravuye mu ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye Perezida Macron bitewe n’uko mu matora y’Inteko Ishinga Amategeko aheruka ryari ryarabonye amajwi ariha ubwiganze busesuye bungana n’imyanya irenga 289 muri 577 igize uru rwego.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *