wex24news

Minisitiri w’Intebe yavuze ko igihugu cye cyinjiye mu bihe by’intambara

Minisitiri w’Intebe wa Liban, Najib Mikati yatangaje ko igihugu cye cyinjiye mu bihe by’intambara nyuma y’iminsi ibiri bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa n’itumanaho bitangiye guturikira mu maboko y’ababikoresha.

Ibi bikoresho birimo ibikora nk’ibyombo by’abasirikare, byatangiye guturika kuwa Kabiri w’iki Cyumweru, ibyibasiwe akaba ari ibikoreshwa n’umutwe wa Hezbollah udacana uwaka na Israel.

Inzego z’ubutasi n’iz’Umutekano za Israel zahise zitungwa agatoki kuba inyuma y’ibyo bitero bimaze guhitana abasaga 30.

Minisitiri w’Intebe wa Liban, Mikati yavuze ko ibyakozwe na Israel ari ibyaha by’ubugome byo ku rwego rukomeye.

Ati “Iyi ntambara yatangiye mu mezi 11 ashize kandi ibangamiye abaturage bacu bo mu bice by’amajyepfo aho inzu zabo ziri gusenywa.”

Igice cy’Amajyepfo ya Liban nicyo cyibarizwamo umutwe wa Hezbollah ukunze guhangana na Israel. Hashize igihe Hezbollah inyuzamo ikarasana n’ingabo za Israel.

Mikati yavuze ko Israel ari igihugu cy’abanzi, kitagendera ku mategeko mpuzamahanga. Yavuze ko bibabaje kuba Loni ntacyo ibikoraho kandi inshingano zayo za mbere ari ukuzana amahoro.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *