wex24news

Perezida Tshisekedi yashyikirijwe ubutumwa bwa perezida Lourenço

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, yashyikirijwe ubutumwa bwa Perezida João Lourenço wa Angola burebana n’ibiganiro bya Luanda.

Ubu butumwa yabushyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Ambasaderi Téte Antonio, kuri uyu wa 19 Nzeri 2024 nk’uko byasobanuwe n’ibiro bya Perezida wa RDC.

Ibi biro byagize biti “Kuri uyu wa Kane, Perezida Félix Tshisekedi yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Téte Antonio, wamuzaniye ubutumwa bwa Perezida Joao Lourenco burebana n’Uburasirazuba bwa RDC.”

Minisitiri Téte yibukije ko uruzinduko yagiriye muri RDC rukurikiye ibiganiro bya Luanda bihuza intumwa z’iki gihugu n’iz’u Rwanda, asobanura ko bigamije gusuzuma intambwe ziterwa mu kubahiriza imyanzuro yafashwe.

Yagize ati “Uru ruzinduko rukurikiye inama yahuje abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ba RDC, Angola n’u Rwanda. Twahuriye i Luanda kugira ngo tuganire ku myanzuro yafashwe.”

Intumwa z’u Rwanda n’iza RDC zahuriye i Luanda tariki ya 14 Nzeri 2024. Zaganiriye ku ngingo nyamukuru zirimo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no guhagarika imirwano hagati y’impande zishyamiranye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Bivugwa ko intumwa za RDC zanze igitekerezo cya Angola cyo gusenya FDLR no kuganira bitaziguye n’umutwe wa M23 ugenzura ibice byinshi muri iyi ntara.

Minisitiri Téte ubwo yahuraga na Perezida Tshisekedi, yavuze ko Perezida Lourenço azakomeza gukora ibishoboka kugira ngo amahoro n’umutekano bigaruke mu burasirazuba bwa RDC.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *