wex24news

REG yaguze abakinnyi batatu

REG VC yaguze abakinnyi batatu ari bo Rukundo Bienvenue, Mugisha Jean Sentere na Matthaus Wojtylla, mu rwego rwo gukarishya ikipe mbere yo gutangira shampiyona iteganyijwe tariki 18 Ukwakira 2024.

Iyi kipe yabatangaje ku wa Kane, tariki 19 Nzeri 2024.

Rukundo Bienvenue yasinye amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri Police VC, Mugisha Jean Sentere wasinye imyaka itatu avuye muri IPRC Musanze ndetse n’Umunya-Brésil, Matthaus Wojtylla Mesquita Campos wasinye itatu avuye muri Stiinta Exporari Baia Mare yo muri Romanie.

Iyi kipe yabaye iya gatatu muri shampiyona ishize, uyu mwaka irakubita agatoti ku kandi yifuza Igikombe cya Shampiyona gifitwa na APR VC.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *