wex24news

trump yaciye agahigo ko kuba Perezida wa mbere wa Amerika ukoresheje ‘Bitcoin’

Donald Trump uhataniye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakoresheje ifaranga ry’ikoranabuhanga rizwi nka Bitcoin, bituma aba uwa mbere wayoboye iki gihugu ukoresheje iri faranga.

Trump Becomes First Ex-President to Use Bitcoin for Burgers

Bitcoin ni rimwe mu mafaranga akoresherezwa kuri internet gusa. Banki nkuru z’ibihugu bimwe ziraryemera iz’ibindi ntiziryemere bijyanye n’imirongo cyangwa ingamba zigenderaho.

Donald Trump yakoresheje iri faranga bwa mbere ku wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2024, ubwo yaguriraga abamushyigikiye ‘Cheeseburgers’ n’inzoga muri restaurant imwe y’i New York.

Yaguriye aba bantu mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wahariwe ifunguro rya ‘Cheeseburger’.

Nyuma yo kwishyura, Donald Trump yagize ati “Maze guhererekanya amafaranga nkoresheje Bitcoin. Kwishyura ukoresheje ‘Cryptocurrency’ biroroshye cyane.”

Bitcoin ni ifaranga ry’ikoranabuhanga ryatangiye gukoreshwa mu 2009. Kuva icyo gihe ryagiye ryitabirwa cyane, aho nibura mu myaka itanu ishize ikoreshwa ryaryo ryazamutseho 500%.

Kugeza ubu ifaranga rimwe rya Bitcoin ribarirwa agaciro k’arenga ibihumbi 61$.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Trump n’umuryango we batangije umushinga wiswe ‘World Liberty Financial’ ugamije guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi n’imari hakoreshejwe Bitcoin.

Uyu mugabo asa n’uwamaze guhindura imitekerereze ye kuri Bitcoin kuko mu 2021 yavugaga ko ari ifaranga ry’ikinyoma, gusa kuri ubu avuga ko azateza imbere ikoreshwa ryaryo naramuka yongeye gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *