wex24news

U Rwanda rwashyikirije Zimbabwe toni 1000 z’ibigori

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2024, Guverinoma y’u Rwanda yashyikirije iya Zimbabwe toni 1000 z’ibigori mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi ku baturage bibasiwe n’ingaruka z’ubwiyongere bukabije bw’ubushyuhe bwo hejuru y’inyanja ya Pasifika buzwi nka El-Niño.

Image

Guverinoma y’u Rwanda yahagarariwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe James Musoni mu muhango wo kubitanga, bikaba byakiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imirimo ya Leta, Hon. Daniel Garwe.

Minisitiri Daniel Garwe yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, wahise atabara nyuma yo kumva akaga k’amapfa abaturage ba Zimbabwe bahuye na ko kubera El-Niño.

Yavuze ko u Rwanda na Zimbabwe bifitanye amateka ashingiye ku mwuka w’Ubuntu kuko bidahwema gutabarana mu gihe cy’ibibazo bikomeye.

Yahishuye ko muri Gicurasi 2023, Perezida wa Zimbabwe Dr. Emmerson Dambudzo Mnangagwa yakusanyije inkunga yo gushyikiriza imiryango y’abagizweho ingaruka n’imyuzure n’inkangu, byahitanye abasaga 130 mu Turere tw’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru by’u Rwanda.

Nyuma y’igihe kigera ku mwaka, Zimbabwe na yo yibasiwe n’amapfa u Rwanda rutabara mu ba mbere rwemera guha Zimbabwe toni 1000 z’ibigori mu gufasha abaturage basizwe iheruheru n’izuba ryinshi kubona ibibatunga.

Minisitiri Garwe yagize ati: “Iyi mfashanyo ije mu gihe Leta ya Zimbabwe n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje kwihutisha gahunda igamije gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa. Navuga ko iki gikorwa cyo kudushyikiriza ibi bigori kidashyira iherezo ku kintu icyo ari cyo cyose ahubwo gishimangira umubano wacu w’igihe kirekire.”

Yunzemo ati: “Mu gihe nakira iyi mpano n’ishimwe rivuye ku mutima, ndagira ngo nshimangire ko izagira uruhare rukomeye mu kugabanya ocyuho mu binyampeke bikenewe ku miryango iri mu kaga.  Guverinoma ya Zimbabwe izaharanira ko inkunga yakirwa yose igera ku muturage wa nyuma mu bakeneye ubufasha.”

Ambasaderi Musoni na we yashimangiye ko atari bwo bwa mbere u Rwanda rwifatanyije na Zimbabwe mu bihe bikomeye, atanga urugero rwo mu mwaka wa 2019 ubwo Zimbabwe yibasirwaga n’imiyaga ivanze n’imvura (Cyclone Idai) yateje imyuzure, ati: “Inshuti uyibonera mu makuba…”

Yashimangiye kandi ko u Rwanda na Zimbabwe bikomeje kuryoherwa  n’umubano wongerewe imbaraga n’ubushake bwa Politiki bw’Abakuru b’Ibihugu byombi, bushimangirwa n’imigenderanire yabo ihoraho ikamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi.

Yagarutse ku nama zikomeje guhuza ibihugu byombi hagamijwe kurushaho kwagura ubutwererane mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, aho nama iheruka yabaye muri Werurwe 2024.  

Yagize ati: “Mu kurushaho kwimakaza umubano wacu hamaze gusinywa amasezerano y’ubufatanye arenga 20 kandi amenshi muri yo yatangiye gushyirwa mu ngiro. Ibyo ntibikorerwa gushimangira ubutwererane gusa ahubwo binafasha gufungura amahirwe menshi ari mu bihugu byombi no mu baturage babyo.”

Amb. Musoni yanavuze ku buryo Zimbabwe ikomeje gutanga umusanzu ukomeye mu rwego rw’uburezi, aho yohereje abarimu basaga 150 barimo gufasha kuvugurura uru rwego kuva mu 2022.

Yaboneyeho gushimira Leta ya Zimbabwe ikomeje kwishakamo ibisubizo byo guhangana n’ingaruka za El-Niño anizeza ko u Rwanda rwifatanyije na Guverinoma ya Zimbabwe n’abaturage bayo muri ibi bihe bigoye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *