wex24news

Umukino wa Rayon Sports na APR FC ushobora kongera gusubikwa

Umukino w’ikirarane cy’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona hagati y’Ikipe ya Rayon Sports na APR FC wari uteganyijwe tariki 19 Ukwakira, ugiye kongera kwimurwa na none kubera imyiteguro y’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’.

Uyu mukino wagombaga guhuriza amakipe yombi muri Stade Amahoro tariki ya 14 Nzeri, gusa bihurirana n’uko uwo munsi Ikipe ya APR FC yari ifite umukino wa CAF Champions League yanganyijemo na Pyramids FC igitego 1-1.

Rwanda Premier League itegura Shampiyona, iheruka gutangaza ko amatariki mashya y’uyu mukino ari ku wa 19 Ukwakira 2024 mu gihe ibindi birarane APR FC ifite na byo byashakiwe amatariki mashya.

Aha ariko, amakuru IGIHE ifite ni uko uyu mukino ugiye kongera kwimurwa nyuma yaho CAF itangarije amatariki mashya y’imikino y’amajonjora yo gushaka itike ya CHAN 2025 izabera mu bihugu byo muri aka Karere.

Iyi mikino ikazakinwa hagati y’amatariki ya 25-27 Ukwakira 2024, bivuze ko ari igihe kitageze ku cyumweru nyuma y’itariki yari yahawe umukino wa ’Derbie’ bityo bikaba bitakunda kuko aya makipe yombi ari yo azatanga igice kinini cy’abakinnyi bazakina amajonjora y’iri rushanwa rikinwa n’abakina imbere mu gihugu.

Biteganyijwe ko nyuma y’imikino y’Ikipe y’Igihugu nkuru iteganyijwe mu ntangiriro z’ukwezi gutaha hazakinwa umunsi umwe wa Shampiyona mbere y’uko umutoza ahamagara abakinnyi azakoresha muri aya majonjora y’iri rushanwa u Rwanda rudakunda kuburamo.

CHAN 2025 izabera mu bihugu bya Uganda, Tanzania na Kenya hagati y’amatariki ya 1-28 Gashyantare 2025. Ibi bihugu bikazakoresha iri rushanwa byitegura kuzakira Igikombe cya Afurika cya 2027.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *