Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Tanzania, Michael Battle, yavuze ko igihe cyose bakiri umufatanyabikorwa w’iki gihugu, batazahwema kurengera amahame ya Demokarasi.
Amagambo ya Ambasaderi Michael Battle aje nyuma y’iminsi mike, Perezida Samia Suluhu yumvikanye anenga mu ruhame ibihugu by’amahanga bishaka kwivanga muri politike ya Tanzania.
Ni ikibazo cyazamutse ubwo ambasade z’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, zasohoraga amatangazo zamagana impfu z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, ndetse zisaba ko hakorwa iperereza.
Perezida Suluhu yavuze ko ibyo ibi bihugu biri gukora bisa no gutegeka Tanzania uko ikora iperereza.
Nubwo atigeze yerura ngo agire igihugu avuga mu izina, Perezida Suluhu yashimangiye ko bimwe mu bihugu bimunenga bimaze igihe byibasiwe n’urugomo rurimo n’urukorerwa abakandida Perezida.
Yavuze ko bimwe muri ibi bihugu nabyo bitari miseke igoroye kuko usanga igihe hegereje amatora nabyo byibasirwa n’ibi bibazo biri kunenga Tanzania.
Benshi mu bumvise iyi mbwirwaruhame ya Perezida Suluhu bashimangiye ko yavugaga Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane ko na Ambasaderi w’iki gihugu yahise agira icyo avuga ku byatangajwe n’uyu Mukuru w’Igihugu.
Ambasaderi Michael Battle yavuze ko bishoboka ko igihugu cye nacyo gishobora kugira inenge muri bya demokarasi, gusa ashimangira ko batazahwema guteza imbere amahame yayo.
Ati “Mu gihe cyose tukiri abafatanyabikorwa ba Tanzania, tuzakomeza kuvuga tutarya iminwa kuri aya mahame (ya demokarasi) ntabwo tuzifata cyangwa ngo dusubire inyuma. Ni ibintu by’ingenzi mu kubaka ikiremwamuntu no kucyubaha.”
Imvugo zishinja Tanzania guhonyora uburenganzira bwa muntu zongeye kumvikana cyane muri uku kwezi kwa Nzeri nyuma y’urupfu rwa Ali Mohamed Kibao wari mu buyobozi bw’ishyaka rya Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu.
Amakuru dukesha The Citizen avuga ko uyu mugabo yari yashimuswe ku wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024 n’abantu bamukuye mu modoka yaganaga mu Mujyi wa Tanga. Bivugwa ko aba bantu bamufashe bari bafite imbunda ndetse bipfutse mu maso.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko umurambo wa Kibao waje kuboneka bugaragara ko yari yakubiswe cyane ndetse banamumennye acide mu maso.
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yahise asaba ko hakorwa iperereza kuri uru rupfu.