wex24news

APR BBC yegukana igikombe cya 15 cya shampiyona 

APR BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Basketball y’Abagabo itsinze Patriots BBC amanota 73-70, yuzuza intsinzi enye kuri ebyiri mu mikino ya nyuma ya kamarampaka. 

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 22 Nzeri 2024, BK Arena. 

Muri uyu mukino APR BBC yasabwaga gutsinda ikegukana igikombe cya 15 cya Shampiyona.

Ku rundi ruhande, Patriots BBC nayo yasabwaga gutsinda kugira ngo igarure icyizere cyo guhatanira igikombe cya shampiyona yaherukaga mu 2020. 

APR BBC yatangiye umukino neza ibifashijwemo na Axel Mpoyo, Isaiah Miller na Ntore Habimana batsında amanota.

Patriots yaje kwinjira mu mukino itangira kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Steve Hagumintwali na Stephaun Branch.

Aka gace karangiye Patriots BBC iyoboye umukino n’amanota 19 kuri 17 ya APR BBC. 

Mu gace ka kabiri, APR BBC yagarukanye imbaraga itangira kugabanya ikinyuranyo abakinnyi nka Alioun Diarra, Shema Osrbone na Isaiah Miller batsinda amanota. 

Ku rundi ruhande, Patriots na yo yakomeje gutsinda amanota Ndizeye Dieudonne, Stephaun Branch na Frank Betoudji. 

Aka gace karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 36 kuri 33 ya Patriots BBC

Mu gace ka Gatatu, APR BBC yakomeje kongera amanota abakinnyi nka Ntore Habimana, Isaiah Miler na Shema Osrbone watsindaga amanota atatu.

Aka gace karangiye APR BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 61 Kuri 49 ya Patriots BBC 

Mu gace ka nyuma, APR BBC yakomeje kongera amanota ibifashijwemo na Shema osrbone, Aliou Diarra na Isaiah Miller watsindaga amanota menshi.

Patriots na yo yakomeje gutsinda ibifashijwemo Ndizeye Dieudonne, Stephaun Branch na Kenneth Gasana ndetse ikinyuranyo kiba amanota abiri (71-69)habura amasegonda 38.

Isaiah Miller yatsinze amanota abiri y’ingenzi yafashije APR kwongera icyizere cyo kwegukana umukino. 

Umukino warangiye APR BBC itsinze Patriots BBC amanota 73-70 yegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya kiba igikombe cya 15 yegukanye mu mateka yayo.

Nyuma y’uyu mukino, hakurikiyeho umuhango wo guhemba amakipe yitwaye neza ndetse n’abakinnyi ku giti cyabo.

Muri rusange, APR BBC yegukanye umwanya wa mbere yahawe igikombe giherekejwe na miliyoni 15 Frw yatanzwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Basketball (FERWABA).

Patriots BBC yabaye iya kabiri yahawe miliyoni 7 n’ibihumbi 500 Frw, mu gihe REG BBC yabaye iya gatatu yahawe miliyoni 3.5 Frw.

Isaiah Jaleel Miller wa APR BBC yabaye umukinnyi mwiza muri iyi Mikino ya Kamarampaka ndetse ahabwa na Milliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Chad Bowie Jordan wa Kepler BBC yabaye umukinnyi mwiza wa shampiyona isanzwe (Regular season) ndetse anaba uwatsinze amanota menshi muri uyu mwaka.

Kapiteni wa Patriots BBC, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné, yahembwe nk’umukinnyi watsinze amanota atatu menshi muri Shampiyona.

Muhoza Fabrice ukinira Espoir BBC yabaye umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandi mu gihe Kambuyi Pichou wa REG BBC yabaye myugariro mwiza wa shampiyona. 

Umutoza w’umwaka yabaye Henry Mwinuka utoza Patriots BBC.

Ikipe ya APR BBC ni yo izahagararira u Rwanda mu irushanwa ritaha rya Basketball Africa League (BAL 2025).

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *