wex24news

Igitaramo cyarogowe n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi, bituma bamwe bataha kitarangiye

Igitaramo ‘Imana Iratsinze’ cya Korali Jehovah Jireh cyari kibaye ku nshuro ya 2, cyarogowe n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi, bituma bamwe bataha kitarangiye.

Ni igitaramo cyari cyahuruje imbaga y’abantu cyane cyane abo mu itorero rya Pantekote mu Rwanda, cyaberaga muri Sitade ya ULK, cyari cyatumiwemo korali y’ikimenyabose Hoziyana cyagize.

Ubwo cyari kigezemo hagati, cyahuye n’imbogamizi z’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi, ryakirogoye, ndetse bamwe mu bari bakitabiriye bataha kitarangiye.

Iki giterane ‘Imana Iratsinze Season 2’ cya Korali Jehova Jireh, kibaye ku nshuro ya kabiri, cyabaye ngarukamwaka, aho ku nshuro ya mbere cyabereye mu mujyi wa Musanze.

Korali Jehova Jireh, itegura iki giterane, iri mu zamamaye mu Rwanda, byumwihariko ikaba izwi mu ndirimbo zahembuye imitima ya benshi n’iyitwa Imana Iratsinze yanitiriwe iki giterane, ndetse na Gumamo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *