wex24news

Loni ihangayikishijwe n’ibitero bya RSF muri el-Fasher

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje ko ahangayikishijwe n’amakuru yerekeye ibitero bikomeye by’abarwanyi ba Rapid Support Forces ku mujyi wa el-Fasher wo mu gihugu cya Sudani.

Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye yatangaje ko Antonio Guterres, yasabye ko Umugaba Mukuru wa RSF, yahita ahagarika intambara vuba.

Guterres yavuze ko biramutse bikomeje uko bimeze akarere ka Darfur mu burengerazuba bw’igihugu kose gashobora gukwiramo intambara nk’uko tubikesha Reuters.

Umujyanama mu by’umutekano w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jake Sullivan, yatangaje ko ikibazo cy’intambara yo muri Sudani kiri ku rutonde rw’ibyo Perezida Joe Biden azaganira na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohammed bin Zayed Al Nahyan, nibabonana kuri uyu wa Mbere.

Sudani na UAE bavuganye nabi mu Kanama gashinzwe Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye, abategetsi ba Sudani bayishinja gutera inkunga abarwanyi ba RSF.

Umwanzuro wafashwe n’iyi nama mu kwezi kwa gatandatu wategekaga ko ingabo za RSF zikura ibirindiro byazo hafi y’umujyi wa el-Fasher utuwe n’abagera kuri miliyoni 1.8.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *