wex24news

U Rwanda rwakiranye neza amasezerano avugurura imiyoborere y’Isi

Guverinoma y’u Rwanda yakiriye neza iyemezwa ry’amasezerano avugurura imiyoborere y’ahazaza h’Isi (Pact for the Future) ishingiye ku butwererane mpuzamahanga bwubakiye ku kubyaza umusaruro ikoranabuhanga mu gushaka ibisubizo birambye no gutegura ibisekuru by’ahazaza.

Aya masezerano yemerejwe mu Nama yiga ku Hazaza h’Isi (Summit of the Future) yateraniye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), aharimo kubera Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku nshuro ya 79 (UNGA79).

Muri iyo nama yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, washinangiye ko Guverinoma y’u Rwanda ibona ayo masezerano yemejwe nk’igihamya cy’icyerekezo gihugiweho mu guhangana n’ingorane zugarije Isi muri ibi bihe no mu gihe kizaza.

Image

Yabanje gushimira abagize uruhare mu itegurwa ry’ayo masezerano akubiyemo icyiciro kijyanye no kubyaza umusaruro ikoranabuhanga ndetse n’agendanye no guharurira inzira ibisekuru by’ahazaza.

Yakomeje agira ati: “Mu gihe duha ikaze aya masezerano akomeye mu mateka, dukwiriye gushimangira amahame n’ibikorwa twiyemeje byubaka umusingi w’ingingo eshanu zayo. Nk’u Rwanda twiyemeje gushyira mu bikorwa imyanzuro ikubiye muri muri ibi bisubizo. Intego yacu nyamukuru ni ukureba ko ibisekuruza bizaza bitazungukira ku Isi iramba gusa ahubwo igomba kuba ikwiye kuri bose, kuri ubu no ku bisekuru bizaza.”

Yakomeje ashimangira ko u Rwanda ruzi neza agaciro ko kunga ubumwe no guhuriza hamwe mu gufata imyanzuro, ari na yo mpamvu rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu ruhando mpuzamahanga ruzirikana ko imyanzuro y’uyu munsi ari yo igena uko ahazaza hazaba hameze.

Yunzemo ko ari ingenzi cyane kuzirikana ko iyi nama atari iherezo ahubwo ari intangiriro y’ibikorwa by’impinduka zigamije guhindura imibereho y’abatuye Isi ikarushaho kuba myiza.

Ati: “Ingorane duhura na zo zirakomeye, ariko amahirwe dufite imbere yacu na yo ni menshi cyane. Impinduka ni igice cy’urugendo tudashobora guhunga, kandi ni inshingano zacu guharanira ko izo mpinduka zigira icyerekezo ndetse zitanga inyungu ku bisekuru by’ahazaza.”

Yavuze ko mu rwego rwo gukemura ibibazo Isi ihura na byo mu buryo bunoze kandi burambye, abayobozi b’abaturage bakwiye kwimakaza imyumvire yiteguye kujyana n’ibihe ndetse no kureba kure.

Ingingo ya mbere yafasha muri urwo rugendo, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ari ukureka gushyira imbere imyumvire yo guharanira gukemura ibibazo ahubwo hakimakazwa udushya tubikumira bitaraba, hashyirwaho ingamba zikemura impamvu shingiro aho gushaka kuvura ibimenyetso byabyo.  

Indi ngingo yashikangiye ni iyo kubaka ubudahangarwa bw’inzego zishobora kugendana no gukemura ibibazo bigenda bivuka kandi zishobora no gushyigikira iterambere rirambye.  

Ati: “U Rwanda rwiteguye gufatanya n’ibihugu byose n’abafatanyabikorwa, mu guharanira ko ingingo z’amasezerano avugurura imiyoborere n’ahazaza zigerwaho binyuze mu bikorwa bifatika kandi biyobowe neza. Dufatanyije, reka ibyifuzo byacu bikubiye muri aya masezerano tubihinduremo umusaruro ugirira akamaro abatuye Isi.”

Minisitiri Nduhungirehe yanashimangiye ko ingingo z’amasezerano zose zishimangira imbaraga zikenewe mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kongerera imbaraga inzego mpuzamahanga z’ubuzima, kwitegura guhangana n’ibyorezo by’ahazaza no gukemura impamvu muzi z’intambara mu guharanira amahoro arambye.

Nanone kandi izo ngingo zinagaragaza uburyo hakenewe kubyaza umusaruro amahirwe yagutse atangwa n’ikoranabuhanga no guhanga ibishya ndetse no kuvugurura imiyoborere mpuzamahanga mu kongerera imbaraga ubutwererane bw’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu guhangana n’ingorane zugarije Isi.

Yavuze ko inama yahagarariyemo u Rwanda itanga amahirwe yo guhangana n’izo ngorane mu bufatanye kandi bikoranwe ubwitonzi, ari na byo bitegura kubaka Isi irushijeho kuramba, idaheza kandi yuje amahoro n’umutekano.

Yasabye abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga muri iyo nama gukomeza gutanga umusanzu wabo mu rugendo rwo gukora amavugurura akenewe mu miyoborere mpuzamahanga, kongera ubutwererane no gushyiraho ingamba zihamye zihangana n’ibibazo byugarije isi.

Yashimangiye ko Isi ikwiye kureka uburyo bushaje gusigasira amahoro n’umutekano maze hakimakazwa ibiganiro n’ingamba z’ubufatanye mu gukemura umuzi w’amakimbirane no kwimakaza maahoro arambye.

Yaboneyeho gushimira no kwishimana na  Madamu Philemon Yang, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Cameroon, watorewe kuba Perezida w’Inteko Rusange ya Loni ya 79. Yamwijeje ko u Rwanda rumushyigikiye byimazeyo kandi rutazahwema gukoana na we muri manda ye.   

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *