wex24news

Umuyobozi wa Hamas yaburiwe iregero

Inzego z’umutekano za Israel zatangaje ko kugeza ubu zitarabona amakuru simusiga yemeza ko Umuyobozi wa Hamas, Yahya Sinwar, yaba yishwe gusa zishimangira ko zizi neza ko atarabasha kubonana n’abagize uyu mutwe.

EPA Yahya Sinwar in 2021

Uku gushidikanya kwagaragajwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cya Israel, Daniel Hagari, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere.

Yavuze ko kugeza ubu atakwameza ko koko ingabo za Israel zishe Yahya Sinwar.

Kugeza ubu Hamas ntacyo iratangaza ku irengero ry’uyu muyobozi wayo, gusa amakuru ahari ashimangira ko nayo itarabasha kumubona cyangwa ngo aganire n’umwe mu barwanyi be.

Amakuru y’urupfu rwa Yahya Sinwar yatangiye gucicikana mu ijoro ryo ku Cyumweru, avuga ko uyu mugabo yaguye mu gitero Ingabo za Israël zagabye mu Majyaruguru ya Gaza.

Uyu mugabo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Hamas muri Kanama uyu mwaka, nyuma y’urupfu rwa Ismail Haniyeh wiciwe muri Iran mu gitero bivugwa ko cyagabwe na Israel nubwo yo yirinze kugira icyo ibivugaho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *