wex24news

Minisitiri w’Intebe yitiranyije imbohe na Sosiso

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yitiranyije imbohe na Sosiso, aho mu mbwirwaruhame ye yavuze ko hakwiriye gukorwa igishoboka, amahoro akaboneka muri Gaza kugira ngo “Sosiso” zibashe gutahuka.

British Prime Minister Keir Starmer delivers a speech, in London

Yari mu kiganiro n’abanyamakuru kijyanye n’ibikorwa by’ishyaka rye, ubwo yashimaga uruhare rwa Guverinoma ye, avuga ko ishishikajwe no kureba ahazaza, mu gushakira umuti ibibazo by’intambara ziri mu Burasirazuba bwo Hagati.

Yabwiye abari mu kiganiro ko agiye kujya i New York mu Nama y’Inteko Rusange ya Loni, anavuga ubutumwa azaba ajyanye.

Ati “Ndongera gusaba ko imirwano icogora, ibintu bigasubira ku murongo ku mipaka ya Lebanon na Israel. Nkongera gusaba impande zose, gusubira inyuma.”

Yakomeje agira ati “Ndongera gusaba kandi ko imirwano ihagarara muri Gaza, kugira ngo Sosiso zitahuke, imbohe, kandi n’ubushake bw’umwanzuro w’uko hagomba kubaho ibihugu bibiri, Palestine ikemerwa nk’igihugu gituranye na Israel itekanye.”

Uko kwibeshya mu mivugire ye, kwahise gukwira hose ako kanya, gusa abantu benshi bahise babibona ko yibeshye, ku buryo ubutumwa bwe n’ubundi bwari bwumvikanye ko yashakaga kuvuga imbohe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *