Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yagaragaje ko ahangayikishijwe n’imyubakire iri mu gace ka Tenga gaherereye mu ntara ya Bujumbura, ateguza ko mu 2060 kazaba karabaye indiri y’abicanyi n’abajura.

Mu kiganiro n’abayobozi batandukanye bateraniye i Bujumbura kuri uyu wa 24 Nzeri 2024, Ndayishimiye yabanje kugaragaza ko u Burundi bwapfuye bitewe n’abantu biremereza, ntibumve cyangwa ngo bumvire.
Yagize ati “Ikintu cya mbere cyonona igihugu ni ukutumva no kutumvira. Muzi icyo ndi cyo ni cyo cyishe ubu Burundi. Niba mushaka gutera imbere, reka mbabwire, izo nenge tubanze tuzireke. Tukimeze uko, ntibizakunda.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yasabye abayobozi b’i Bujumbura kugendera ku cyerekezo cy’igihugu cya 2040 na 2060, bagaharanira iterambere ry’abaturage bose.
Yasobanuye ko mu gihe Abarundi bagomba kubanza kugera ku cyerekezo cya 2040, yabonye ko bizaba ngombwa ko inzu zose zubatswe zizasenywa, hakubakwa izindi bijyanye n’icyerekezo cya 2060.
Ndayishimiye yasobanuye ko imyubakire yo muri Tenga itavuguruwe, abajura bose b’i Bujumbura ndetse n’abicanyi ari ho bajya babamo, kandi ngo byagora inzego z’umutekano kubafata.
Yagize ati “Nimumbwire, abantu muba mu i Tenga nimumbwire icyerezo cyo mu i Tenga mu 2060. Nkibabwire? Abantu baziba mu Kamenge, mu Kinama, muri Centre Ville, umupolisi abakurikire, byange.”
Yakomeje asobanuye ko bizaterwa n’uko nta hantu imodoka yanyura, nta n’amatara azaba ahari. Ati “Ni akajagari gusa, amabandi yose, abicanyi, muzabasanga hariya mu i Tenga. Murabyemeye? Kubera iki mubyihorera mubona icyo cyerekezo? Nta matara azaba ari yo, nta mazi. Amatara azaca he? Amazi azaca he?”
Ndayishimiye yasabye ba Guverineri guhindura imikorere, bakagendera ku byateganyijwe mu ngengo y’imari kandi bagakora icyo abaturage babategerejeho.