wex24news

Perezida Joe Biden agiye gusura igihugu cya Afurika bwa mbere

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwezi gutaha azasura Angola, mu ruzinduko rwa mbere azaba agiriye ku mugabane wa Afurika.

Biden Will Visit Africa For The First Time October 2024, Discuss Cross-Country Railway Projects

Ni uruzinduko azamaramo iminsi itatu, hagati y’itariki ya 13 n’iya 15 Ukwakira.

White House yatangaje ko muri uru ruzinduko Perezida Biden na mugenzi we, João Lourenço wa Angola bazaganira ku ngingo zirimo ubufatanye mu by’ubukungu ndetse n’icyerekezo cy’inzira ya mbere ya gariyamoshi izaba yambukiranya umugabane wa Afurika, igahuza inyajya zirimo iy’Abahinde ndetse n’iya Atlantique.

Umuvugizi wa Perezidansi ya Amerika, Karine Jean-Pierre kandi yavuze ko uruzinduko rwa Perezida Biden i Luanda rwerekana umubano ukomeye wa Amerika na Angola, ikindi rukagaragaza umuhate wa Amerika wo gukorana na Afurika ndetse n’uburyo bwo gukemura ibibazo iki gihugu gisangiye n’uyu mugabane.

Biden ubura amezi make agasoza manda ye yari yarakunze gutangaza ko azagenderera Afurika, gusa bikarangira gahunda ze zipanze.

Muri Gicurasi uyu mwaka Biden ubwo yakiraga Perezida William Ruto wa Kenya wari wasuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko azasura Afurika muri Gashyantare 2025 nyuma yo kongera gutorwa, gusa nyuma y’iminsi mike afata icyemezo cyo kwivana mu matora.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *