wex24news

The Weeknd yongeye guca agahigo kuri ‘Spotify’

Umuhanzi wo muri Canada The Weeknd yakoze amateka yo kuba umuhanzi wa mbere wagize indirimbo 18 zose byibura zumviswe n’abantu miliyari ku rubuga rwa Spotify.

Iyi ntambwe yo kugera kuri miliyari 1 kuri buri ndirimbo, igaragaza The Weeknd nk’umuhanzi ukomeye cyane muri muzika mpuzamahanga, binyuze muri ayo mateka akomeza kwandika ku rubuga rwa Spotify ndetse no mu ruganda rwa muzika muri rusange.

Iyi ntambwe kandi yerekana urwego rw’umuziki we no gukundwa k’uyu muhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B na Pop ku isi, uherutse no gushimagizwa na Nicki Minaj.

Indirimbo za The Weeknd bigaragara muri izo 18 zirimo: Blinding Lights, Starboy, The Hills, Die for You, Save Your Tears, Call Out My Name, I Feel It Coming, Can’t Feel My Face, n’izindi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *