wex24news

Umuyobozi Mukuru wa RCS yakiriye Madamu Janet Georges wa Seychelles

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Igorora, RCS, CG Evariste Murenzi kuri uyu wa 24 Nzeri 2024, yakiriye ku Cyicaro gikuru cya RCS, mugenzi we Madamu Janet Georges, wa Seychelles n’intumwa bazanye bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Image

Uru ruzinduko ruje mu gihe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Seychelles Brigadier Michael Rosette, n’itsinda rye na bo bari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kongera imbaraga hagati y’ingabo zombi.

Ni mu gihe kandi n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Seychelles, Commissioner of Police Ted Barbe n’itsinda ayoboye na bo bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi aho bakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye aho bagiranye ibiganiro bigamije kwimakaza  umubano basanzwe bafitanye.

Ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano biri mu masezerano u Rwanda rwasinyanye na Seychelles mu 2023, ubwo Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame bagiriragayo uruzinduko.

Si ibyo gusa kuko umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka irenga icumi ndetse basinye andi masezerano mu bihe bitandukanye arimo; ajyanye n’uburezi, ikoranabuhanga, ubukerarugendo, iyubahirizwa ry’amategeko, gukuraho visa n’ayandi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *