wex24news

yagiye kwiba mu kabari bamusangamo yasinze

Umusore bikekwa ko yari yagiye kwiba mu kabari ko mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, yasanzwemo mu gitondo cya kare yasinze yarekuye umuziki ari kwiyumvira radiyo ananywa inzoga za Liquor zicururizwamo.

Uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko, bikekwa ko yari yagiye kwiba mu kabari ko mu Kagari ka Gacurabwenge muri uyu Murenge wa Byumba.

Uyu musore ubu ucumbikwe n’inzego z’iperereza, bamusanze mu kabari mu gitondo cya hirya y’ejo hashize tariki 23 Nzeri 2024 yahaze agasembuye.

Amakuru atangwa na bamwe mu baturage, avuga ko uyu musore yahengereye nyiri aka kabari witwa Kazungu afunze, agahita yinjiramo agiye kwiba.

Gusa icyamujyanye ntiyagikoze, ahubwo yahise yinywera inzoga, ndetse baza kumusanga muri aka kabari yasinze.

Uyu musore usanzwe avugwako kwiba, bikekwa ko nubundi ari cyo cyari cyamujyanye muri aka kabari, ariko we akavuga ko yari yagiyemo kugira ngo abone aho arambika umusaya.

Yagize ati “Ninjiriye mu bwiherero nshaka aho kuryama kuko ntaho mfite. Kwiba ntabwo nkibikora kuko RIB yigeze kumfunga natwaye ihene ebyiri z’umuturage, icyakora inzoga zo nazinyweye.”

Nyiri aka kabari witwa Muzungu, avuga ko na we amakuru yuko uyu musore bamusanze mu kabari ke, yayamenye ayabwiwe n’abamuhamagaye bamuza iby’uwo babonaga arimo.

Uyu mucuruzi akomeza avuga ko basanze uyu musore ari kwicurangira Radio yumva umuziki, ubundi ari kunywa zimwe mu nzoga zihenze.

Sunday Emmanuel uyobora Umudugudu wa Gacurabwenge uherereyemo aka kabari, yemeje aya makuru, yavuze ko basesenguye uko ibi byabaye, ntakindi cyagenzaga uyu musore atari ukwiba, dore ko muri uyu Mudugudu hagaragaramo urubyiruko rwasaritswe n’ibiyobyabwenge ku buryo binatuma bishora mu ngeso nk’izi z’ubujura kugira ngo babone amafaranga yo kubigura.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *