wex24news

50 Cen ageze kure filime uvuga kuri p.Diddy

Mu gihe umuraperi 50 Cent usanzwe adacana uwaka na P.Diddy ufunze ndetse akaba anakomeje kumwishima hejuru, yatangaje ko umushinga wa filime mbarankuru ku byaha P.Diddy yakoze igeze kure itunganywa ndetse ikazanyura kuri Netflix.

Kuva mu 2022 haboneka abagore batandukanye bashinja Sean Combs uzwi nka P.Diddy ihohotera rishingiye ku gitsina, 50 Cent ari mu byamamare byafashe iya mbere mu kunenga P.Diddy ndetse akarusho we yavugaga ko abizi neza ko uyu mugabo ajya afata ku ngufu abakobwa bitabira ibirori mu rugo rwe.

Curtis Jackson uzwi nka 50 Cent mu muziki, yakomeje kujya avuga ko P.Diddy yagiye akora ibyaha bitandukanye birimo n’ubwicanyi aho yavugaga ko ariwe wihishe inyuma y’urupfu rwa Tupac Shakur. Mu ntangiriro y’umwaka wa 2023, 50 Cent yavuze ko Diddy akwiye gufungwa hatitawe ku mbaraga z’amafaranga afite.

Abakunze kureba imbuga nkoranyambaga za 50 Cent bakunze kubona ibintu ashyiraho yibasira P.Diddy ku mugaragaro. Kuva yatabwa muri yombi 50 Cent yamwishimye hejuru byumwihariko kuva urukiko rwamwangira ko aburana adafunze, 50 Cent yahise agira ati: ”Bwa nyuma na nyuma Sean abonye ibimukwiriye”.

Si ukumwishima hejuru gusa kuko mu 2023 50 Cent yatangaje ko ari mu mushinga wo gukora filime mbarankuru ku byaha P.Diddy yakoze. Iki gihe benshi batekereje ko ari amashyengo ko adakomeje nyamara uyu mugabo yari akomeje.

Kuri ubu 50 Cent yagiranye ikiganiro cyihariye na Variety Magazine avuga kuri iyi filime mbarankuru izatamaza ibyo P.Diddy yakoze abantu batari bazi. Yagize ati:”Twatangiye kuyikora ku bufatanye na Netflix ari naho izanyura. Turi gukusanya ubuhamya bw’abagore yahohoteye, kandi noneho tunafite ubuhamya bw’ibyamamare yahohoteye. Ni filime izanerekana byinshi bibi yakoraga bitazwi mu myidagaduro”.

Alexandria Stapleton uzayobora iyi filime (Director), yatangaje ko bacukumbuye buri kantu ku kandi P.Diddy yagiye ashinjwa ndetse banibanda ku buhamya bw’abantu bagiye bafatanya kubikora. Ati:”Twacukumbuye ibyaha yashinjwa kuva kera kugeza ubu, hari abo bakoranye bemeye kujya muri filime yacu ngo bavuge ukuri. Turizera ko Isi izamubona nk’uko ari atari ibyo yababeshyaga”.

50 Cent na Alexandria Stapleton ntibigeze bavuga igihe nyacyo iyi filime izasohokera kuko bashaka no gushyiramo iby’urubanza rwe rumutegereje mu kwezi kwa cumi uyu mwaka. Icyakoze bemeje ko izasohoka mu gihe kitarambiranye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *