Urubanza Repubulika ya Demokarasi ya Congo yarezemo u Rwanda imbere y’Urukiko rw’Ubutabera rw’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EACJ) ruratangira kuri uyu wa Kane, itariki ya 26 Nzeri i Arusha, muri Tanzania. Kinshasa ishinja Kigali gutera uburasirazuba bwa Congo ndetse n’ibyaha by’intambara binyuze mu kwigomeka kwa M23.
Muri uru rubanza rutangira uyu munsi, Urukiko rw’Ubutabera rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) rugomba gufata icyemezo ku kirego cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) kirega umuturanyi “kuvogera ubusugire bwayo mu burasirazuba bw’igihugu”.
Mbere yo gusuzuma uru rubanza ku mpamvu zifite ishingiro, Urukiko ruratangira rukora ibanzirizasuzuma, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, aho rugomba kwemeza niba rufite ububasha bwo guca urubanza. DRC izaba ihagarariwe n’intumwa ziyobowe na Minisitiri w’ubutabera wungirije, Samuel Mbemba. Baraba bahanganye n’abanyamategeko babiri boherejwe na minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, Emmanuel Ugirashebuja nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
Nkuko Minisitiri Samuel Mbemba yabisobanuye vuba aha, Kinshasa yizeye kubona muri uru rubanza “igihano ku Rwanda kubera intambara rwashoje mu burasirazuba bwa RDC, ndetse no gusahura, gufata ku ngufu n’ubwicanyi byakorewe muri aka karere” ariko nanone, amaherezo, hagasabwa indishyi.
Ariko u Rwanda rwo siko rubibona, reka DRC itangire itanga ubutabera “ku bahohotewe na FARDC” ndetse n’abo “ba FDLR” mbere yo gutanga amasomo y’ubutabera”, ibi byatangije ku munsi w’ejo n’umuyobozi wa dipolomasi y’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, wanamaganye gukoresha “itangazamakuru kwa Minisitiri w’ubutabera wa Congo mu gutuka Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.