Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel, Herzi Halevi, yaciye amarenga ko ingabo z’icyo gihugu zishobora kwinjira byeruye muri Liban, zikajya guhanganayo n’umutwe wa Hezbollah.
Halevi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’ibyumweru hafi bibiri Israel irasa ibisasu bigera kure muri Liban, ivuga ko igamije gusenya ibirindiro n’ibindi bikorwa remezo byifashishwa n’umutwe wa Hezbollah.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel yavuze ko ibisasu Israel imaze iminsi itera kuri Hezbollah ari uburyo bwo gutegura ikibuga neza, kugira ngo ingabo zirwanira ku butaka zibone uko zinjira neza muri Liban.
Yavuze ko intego nyamukuru ari ugusenya burundu Hezbollah ku buryo itongera kugira ingufu zo kurasa ku banya-Israel batuye mu Majyaruguru y’igihugu hafi y’umupaka wa Liban.
Abo baturage benshi bavuye mu byabo kubera ibitero bya hato na hato Hezbollah ikunze kubagabaho, by’umwihariko guhera umwaka ushize ubwo Israel yatangizaga intambara muri Gaza.
CNN yatangaje ko ingabo za Israel ziramutse zinjiye muri Liban, zakwibanda cyane mu bice by’amajyepfo y’icyo gihugu aho Hezbollah ifite ibirindiro bikomeye, byifashishwa mu kurasa kuri Israel.
Uku kurasana gukomeje guteza impungenge ko intambara yeruye ishobora kwaduka mu Burasirazuba bwo hagati, ikiyongera ku yindi imaze umwaka ihanganishije Israel n’umutwe wa Hamas muri Gaza.
Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byatangiye gukomakoma ngo haboneke agahenge nibura k’iminsi 21 hagati ya Israel na Hezbollah.
Ibitero bya Israel muri Liban bimaze guhitana abasaga 600, mu gihe abarenga ibihumbi 90 bavuye mu byabo.