wex24news

Miss Jolly yatabarije abari mu myidagaduro

Mutesi Jolly weguganye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016, asanga hageze ngo ibibera mu ruganda rw’imyidagaduro  bifatwa nk’ibisanzwe cyangwa urwenya rworoheje byitabweho kandi  n’abavuga amashyari abamo  bategwe amatwi  kuko hari benshi mu banyempano bahatirikiriye ntibinamenyekane.

Miss Rwanda 2016 Jolly Mutesi  is among the key speakers of  Oxford Africa Conference slated for May 24-25, at Rhodes House, Oxford, UK.

Yifashishije ubutumwa yashyize ku rubuga rwa X, Mutesi yanditse avuga ko inzangano zirangwa muri uru ruganda zatumye hari byinshi byangirika harimo n’impano zagiye zibigenderamo.

Yagize ati: “Birababaje cyane kubona abantu kugeza ubu bafata ibivugwa mu ruganda rw’imyidagaduro nk’urwenya, abantu bishyize hejuru bashaka amafaranga n’ubwamamare, impano z’abakiri bato zirahasenyukira, izindi zipfa ntaho ziragera. Ku bw’ibyo, ni ingenzi kutihutira kwamagana abantu ahubwo tukabumva kuko nibura bo bagerageje kuvuga, hakabaho gukora ubushakashatsi n’ubusesenguzi, nyuma hakazabaho gutangira bundi bushya, uruganda rugashyirwa ku murongo.”

Yongeraho ati: “Uruganda rw’imyidagaduro ni isoko y’izamuka ry’amikoro mu bice bitandukanye by’Isi. Ni ingenzi kwita cyane ku bibera inyuma y’amarido mu ruganda rwacu, niba twifuza ko rutwungukira nk’uko ahandi bimeze.”

Ibi abivuze nyuma y’igihe gito umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago atangaje ko mu ruganda rw’imyidagaduro harimo amashyari, inzangano ndetse n’amarozi anifashisha zimwe mu  ngero z’abahanzi avuga ko bazimijwe n’ubugizi bwa nabi bwa bagenzi babo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *