wex24news

NBA yamaze impungenge Sena ya USA

Mark Tatum umwe mu bayobozi ba NBA, yasubije Abasenateri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baherutse kugaragaza ko ubufatanye bwa NBA n’u Rwanda budakenewe, atanga impamvu nyamukuru ituma ubwo bufatanye bikwiye kubaho.

Mark Tatum akaba ari umwe mu bayobozi  ba NBA, yavuze ko gahunda ya NBA y’ubufatanye n’ibihugu birimo u Rwanda ifite intego yo guteza imbere umukino wa Basketball no kurushaho gufatanya gukemura bimwe mu bibazo abatuye Isi bafite. 

Mu minsi ishyize, abasenateri ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baherutse kugaragaza impungenge ziri mu bufatanye bwa NBA ndetse n’izindi mpuzamashyirahamwe z’umukino wa Basketball ku Isi  byumwihariko mu Rwanda. 

Abasenateri ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika impungenge zabo bazihuje n’ikinyamakuru cya ESPN cyanditse  inkuru ivuga ku mikoranire ya NBA n’u Rwanda, kigaragaza ko ubwo bufatanye buteye urujijo ndetse budakwiriye kubaho.

Mark Tatum mu  ibaruwa yandikiye Abasenateri baherutse kwandikira Komiseri wa NBA, Adam Silver, bagaragaza impungenge z’ubufatanye buri hagati ya NBA n’u Rwanda.Yavuze ko ibihugu byose bakorana, ari ibiba byemewe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi itanga umuyoboro w’ibihugu byo gukorana nayo ku Isi.

Mu ibaruwa ya Mark Tatum harimo ingingo igira iti “Mu gihe gahunda za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahinduka ku kintu icyo aricyo cyose, byaba bireba u Rwanda cyangwa ibindi bihugu, ibikorwa byacu na byo byahinduka bigahuzwa n’izo mpinduka

Mark Tatum yavuze ko ubufatanye NBA igirana n’ibindi bihugu budashingiye ku mukino wa Basketball gusa, bwubakiyeho ibindi bikorwa harimo n’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurushaho guteza imbere uburezi mu bana b’abakobwa no kubigisha umukino wa Basketball. 

Mark Tatum yongeyeho ko ibikorwa bya NBA muri Afurika biri kugira uruhare mu guhanga imirimo ndetse no guteza imbere ibikorwa by’ubukungu muri rusange.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *