Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, watangaje ko muri Kanama abantu bari bambaye imyenda ya polisi ariko itariho ibirango barashe amasasu menshi abigaragambirizaga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya iri i Nairobi.
Muri raporo uwo muryango washyize hanze kuri uyu wa 25 Nzeri igaragaza ko mu gitero cyo ku wa 25 Kanama 2024, hagaragaye abantu bambaye imyenda ya Polisi ariko badafite ibirango byayo birimo, imodoka nibindi barasa abigaragambya, ndetse bakanafata abandi mu buryo bunyuranyije n’amategeko nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru U.S News.
Polisi y’icyo gihugu nta kintu yigeze itangaza kuri iyi raporo y’Amnesty.
Abantu barenga 50 biciwe mu myigaragambyo yari imaze amezi kubera umushinga w’itegeko ry’imari utaravuzweho rumwe, ibyatumye Perezida William Ruto muri uko kwezi yirukana benshi mu Baminisitiri.
Iyi myigaragambyo yo ku ya 25 Kamena yatangiye mu mahoro, nyuma iza guhinduka urugomo, ndetse bamwe mu bigaragambyaga bamena inzugi z’Inteko Ishinga Amategeko abandi baca ibendera ry’igihugu.
Uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu wavuze ko muri iyi raporo washingiye ku mashusho n’amafoto byagaragaye ndetse n’abatangabuhamya 23 babajijwe.
Amnesty kandi yagaragaje ko ubwo abigaragambyaga binjiraga mu Nteko, hari abandi bagabo bari bambaye imyenda ya gisivili bagaragaye kuri kamera na bo barasa aho abigaragambirizaga bari bari.
Banavuze ko abashakashatsi babaruye nibura amasasu 45 yarashwe mu masegonda 56 gusa, mu gihe abatangabuhamya batatu babonye nibura imirambo itandatu y’abigaragambyaga bakekaga ko barasiwe mu Nteko Ishinga Amategeko.
Raporo ikomeza igaragaza ko amashusho yerekanaga amatsinda y’abagabo bambaye imyenda ya gisivili bitwaje intwaro kandi bakorana bya hafi na polisi.
Ivuga ko uwo munsi abapolisi barashe ibyuka biryana mu maso, barakubita kandi bafunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko abigaragambyaga.