Icyamamare Zari Hassan wahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz ndetse bakaba barabyaranye, yizihije isabukur y’imyaka 44 y’amavuko, yaba Diomand ntiyaza mu birori ndetse na Shakib Lutaaya umugabo wa Zari bari kumwe ubu ntiyabizamo, maze bamwe mu bakoresha imbuga nkoranya mbaga babivugaho byinshi.
Muri videwo zashyizwe ku rubuga rwa TikTok, zigaragaza Zari Hassan akata ‘cake’ ahagararanye n’abana be batanu (5), ndetse ashimira inshuti ze za hafi zari zaje muri ibyo birori bye byo kwizihiza isabukuru y’amavuko, ariko umugabo we Shakib Lutaaya, ndetse n’umukunzi we wa cyera Diamond Platnumz, ntibaje muri ibyo birori.
Mu bagize icyo bavuze aho ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bashimaga Zari kuba ashobora gukomeza kwirera abana neza, abandi bakagerageza gusobanura impamvu zaba zatumye abo bagabo bombi ubundi bafite agaciro gakomeye kuri Zari bataboneka muri ibyo birori bye.
Ikinyamakuru Tuko cyandikirwa muri Kenya cyatangaje ko Zari Hassan ukomoka mu gihugu cya Uganda, ariko akaba atuye muri Afurika y’Epfo, ubu ni umugore wa Shakib Lutaaya nawe ukomoka muri Uganda, aho akaba ari naho akunze kuba ari kenshi, akajya gusura umugore we muri Afurika y’Epfo rimwe na rimwe nk’uko biherutse kuvugwa na Zari, avuga ko Shakib nakomeza kumwitwaraho nabi, azashaka undi mugabo akabagira ari abagabo babira na cyane ko amategeko y’icyo gihugu cya Afurika y’Epfo atuyemo, ngo yemerera umugore kugira abagabo barenze umwe.
Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye ibirori by’isabukuru ye Zari yagize ati, “ Ndashaka gushimira abantu bose bagize uruhare kugira ngo ibi birori bishobore kuba, inshuti zanjye, umuryango wanjye uri muri Uganda, ndetse bamwe muri bo bakaba bicaye hano. Ndabashimira kuba munkunda mu buryo munkundamo. Mfite inshuti zinkunda bitagereranywa, kuko ubundi abantu b’iki gihe, bagukunda kubera inyungu. Mwebwe rero muri hano muri inshuti zanjye z’ukuri”.
Gusa muri iryo jambo rya Zari, ntabwo yigeze avuga icyatumye umugabo we ataza muri ibyo birori. Mu bagize icyo bavuga kuri izo videwo za Zari, harimo uwitwa @Iribagiza MaryAnn yagize ati, ” Umuryango ni ingenzi cyane kurusha abakunzi, turakwishimiye ku isabukuru yawe rwose mugore urangwa n’ubwenge”.