Nibura abantu basaga 700 nibo bamaze kugwa mu bitero Ingabo za Israel zimaze iminsi zigaba ku mutwe wa Hezbollah ubarizwa muri Liban.
Aba bantu bakomeje gupfa mu gihe amahanga ari gushyira igitutu cyinshi kuri Israel ngo ihagarike ibi bitero bigiye kumara ibyumweru bibiri.
Ibitero by’Ingabo za Israel byiganje mu Majyepfo ya Liban ndetse no mu Murwa Mukuru Beirut, mu bice bikekwaho kuba indiri y’umutwe wa Hezbollah warahiriye kurwanya Israel.
Uyu mutwe ufashwa na Iran watangaje ko nawo utazahwema kurasa mu gihe cyose Israel itazahagarika ibitero ku mutwe wa Hamas muri Gaza, kandi ikimura abaturage bayo b’Abayahudi bakava hafi y’umupaka wa Liban.
Hari impungenge ko iyi ntambara ishobora kuvamo intambara yeruye mu karere ko mu Burasirazuba bwo hagati.