Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko biteye isoni kuba Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yaranze kuganira n’u Burusiya ngo barangize intambara, nyamara igihugu cye aricyo gikomeje kuhahombera.
Trump yavuze ko Ukraine igeze aho yohereza ku rugamba abana n’abasaza kuko abasore bashiriye mu ntambara.
Mu bikorwa byo kwiyamamaza Trump yakoreye muri Leta ya North Carolina kuri uyu wa Kane, yanenze cyane imyitwarire y’abayobora Ukraine mu ntambara.
Ati “Igihugu cyarashwanyaguritse bidasanzwe. Abantu benshi barimo n’abasirikare bakomeye barapfuye. Za nzu nziza n’iminara idasanzwe byarasenyutse birambaraye hasi. Ukraine ntikiriho, ntiwamenya ko ari ya Ukraine.”
Trump yahise ashinja Kamala Harris bahanganye na Perezida Joe Biden, kuba inyuma y’uko gushwanyuka kwa Ukraine.
Ati “Biden na Harris nibo babigizemo uruhare, bemera guha amafaranga n’intwaro Zelensky. Kuri ubu Ukraine nta basirikare isigaranye, bari kwifashisha abana n’abasaza kuko abasirikare ba nyabo barapfuye.”
Nubwo Ukraine yirinda gutangaza umubare w’abasirikare bayo bapfuye, u Burusiya buvuga ko bagera mu bihumbi 500 baguye ku rugamba.