Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nzeri 2024, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya 19 cy’impunzi n’abimukira 119 baturutse muri Libya.
Iki cyiciro kigizwe n’abakomoka mu bihugu bitanu birimo Sudani, Eritrea, Somalia, Ethiopia na Sudani y’Epfo.
Ni icyiciro cyakiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) Habinshuti Philippe, Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda Belen Calvo Uyarra, na Aissatou Dieng-Ndiaye uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) mu Rwanda
Muri Kamena uyu mwaka, ni bwo u Rwanda rwaherukaga kwakira icyiciro cya 18 cy’impunzi n’abimukira 113 baturutse muri Libya.
Ni icyiciro cyari kigizwe n’impunzi zageze muri icyo gihugu ziturutse mu bihugu 6 birimo Sudani y’Epfo, Eritrea, Sudan, Ethiopia, Côte d’Ivoire, na Somalia.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi icyo gihe yatangaje ko kuva mu mwaka wa 2019 u Rwanda rumaze kwakira impunzi 2 474 kandi ko rwiyemeje gukomeza gutanga umusanzu mu gushakira igisubizo ibibazo by’abimukira n’impunzi baturuka hirya no hino ku Isi no gutanga inkunga ku bantu bakeneye ubufasha bw’ubuhunzi.
Tariki ya 23 Kanama 2024, Leta y’u Rwanda yongeye gushyira umukono ku nyandiko yongera amasezerano yo gukomeza kwakira impunzi n’abimukira bafatiwe muri Libya bashaka kwerekeza ku Mugabane w’u Burayi.
Ni inyandiko yashyizweho umukono n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia Gen Maj Charles Karamba wahagarariye Guverinomma y’u Rwanda, muri icyo gikorwa kigamije kurushaho gushakira ibisubizo birambye ikibazo cy’ubuhunzi n’ubwimukira ku Banyafurika bisanga mu bibazo bari mu nzira zo kujya i Burayi.
Iyo nyandiko y’inyongera yaje ikurikira iya mbere yashyizweho umukono ku wa 14 Ukwakira 2021, aho u Rwanda rwemeye ko ruzakomeza gukoresha Inkambi y’Agateganyo ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera mu kwakira impunzi kugeza ku wa 31 Ukuboza 2023.
Icyo gihe byatangajwe ko ubushobozi bw’Inkambi y’Agateganyo ya Gashora bwongerewe bukava ku kwakira abantu 500 icya rimwe, bakaba 700.
Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo u Rwanda, Umuryango w’Afurika Yunze Ubunmwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, yatumye rwakira impunzi zaturutse muri Libya.
Binyuze mu kuvugurura ayo masezerano, Leta y’u Rwanda izakomeza kwakira no guha umutekano n’ibindi byangombwa nkenerwa impounzi n’abimukira cyangwa abandi bantu bari mu kaga bakuwe mu bigo bari bafungiwemo muri Libya.
U Rwanda rwakira aboherejwe ku bushake bwabo, kandi iyo bahageze bahabwa ibyangombwa byose nkenerwa ku bufatanye na UNHCR mu gihe bagitegereje kubona ibihugu by’i Burayi n’Amerika byemera kubakira bikabatuza mu buryo buhoraho.