Tottenham Hotspur FC igiye gukurikirana abafana bayo bagaragaje imyitwarire ’idakwiriye’ yo gusebya no kuvugiriza induru abaryamana bahuje ibitsina ku mukino ikipe yabo yatsinzemo Manchested United FC ibitego 3-0.
Umukino w’amakipe yombi wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 29 Nzeri 2024 ariko Man United yari ku kibuga cyayo Old Trafford inanirwa kuhakura amanota atatu bishimangira ibihe bibi irimo.
Bamwe mu bafana ba Spurs ntabwo bigeze bita ku ntsinzi, ahubwo baririmbye indirimbo zisebya abaryamana bahuje ibitsina.
Ubuyobozi bw’iyi kipe bwashyize hanze itangazo ry’uko bugiye gukorana na buri wese bukagaragaza abafana bakoze ibyo kandi bagakurikiranwa.
Yagize iti “Ikipe yamenye amakuru ku byakozwe n’abafana bacu ku kibuga Old Trafford. Ntabwo byemewe, kandi ntabwo ikipe yabashyigikira na gato.”
“Ubuyobozi burakorana bya hafi na Police ndetse n’abacungaga umutekano w’abafana ku kibuga, hamenyekane buri wese wagize uruhare muri biriya. Tuzabafatira ibihano bikwiye birimo kwirukanwa n’ibindi.”
Iyi kipe kandi isaba abandi bafana bose baba bafite amakuru kuri bagenzi babo bakoze ibyo, kuyegera bigakorana bya hafi bakabagaragaza kuko umupira w’amaguru ari uwa buri wese.
Bamwe mu bafana banenze ikipe yabo bavuga ko idakwiriye kwihutira guhana abafana bayo kubera indirimbo baririmbye bishimisha, abandi bavuga ko imyitwarire nk’iyi iba idakwiriye gushyigikirwa.
Tottenham yinjije ibitego bitatu bya Brennan Johnson, Dejan Kulusevski na Dominic Solanke, bituma ijya ku mwanya wa munani mu gihe Man United iri ku wa 12 nyuma yo gutakaza imikino ibiri yikurikiranya.