wex24news

Israel yarashe ku bikorwaremezo by’aba-Houthis

Ingabo za Israel zagabye ibitero by’indege mu Burengerazuba bwa Yemen, zigamije gushwanyaguza ibikorwaremezo inyeshyamba z’aba-Houthis zifashisha zirasa kuri icyo gihugu.

AP Aftermath of Israeli strike on Hodeidah in Yemen

Ibitero byagabwe kuri iki Cyumweru, nyuma y’uko inyeshyamba z’aba-Houthis zirashe kuri Israel.

Uyu mutwe watangaje ko ibitero bya Israel byishe abantu bane, abandi 29 bagakomereka.

Ni ku nshuro ya kabiri guhera muri Nyakanga uyu mwaka, inyeshyamba z’aba-Houthis zigabweho ibitero mu gisa nko kwihimura kuri Israel kuva yatangiza intambara muri Gaza ku mutwe wa Hamas.

Hamas, aba-Houthis na Hezbollah ni imitwe ifashwa na Iran, irwanya bikomeye igihugu cya Israel.

Kuwa Gatandatu inyeshyamba z’aba-Houthis zarashe muri Israel, ariko igisasu gupfubirizwa mu kirere ntabyo cyangije.

Uyu mutwe wavuze ko warashe ushaka guhamya ku kibuga cy’indege cya Ben Gurion aho indege ya Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, yururukiye ivuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *