wex24news

Kwanga kuryamana na Diamond byatumye indirimbo bakoranye atinda

Umuhanzi wo muri Uganda Spice Diana yavuze ko gutinda gushyira ahagaragara kw’amashusho y’indirimbo yafatanyijemo n’umuhanzi ukomoka muri Tanzania Diamond Platinumz, byatewe n’uko amashusho uyu muhanzi aba yifuza ko ajya mu ndirimbo ze asaba amikoro ahambaye, kandi no kutemera kuryamana na we bituma irushaho gutinda.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu ijoro ry’itariki 28 Nzeri 2024, Spice Diana yavuze ko yakoranye na Diamond indirimbo nyinshi, ariko byagoranye kugira ngo hakorwe amashusho yazo, kuko bisaba amafaranga menshi.

Yagize ati: “Dufite indirimbo zirenze imwe, dufite indirimbo nyinshi pe, ariko rimwe na rimwe bisaba amafaranga menshi kugira ngo hakorwe amashusho (video) ajyanye n’ibipimo byayo bihenze.”

Uyu muhanzi avuga ko kugira ngo akorane na Diamond Platinumz amashusho bimusaba nibura ibihumbi 50 by’amadolari y’Amanyamerika kandi ko kuyagaruza biba bitoroshye muri Uganda, gusa ngo hari ubundi buryo bworoshye byakorwamo ku mwana w’umukobwa, nubwo we abifata nk’umwanda.

Yagize ati: “Muri uru ruganda harimo umwanda, mbabwize ukuri, nk’umukobwa iyo ibiciro by’amafaranga bikugoye hari uburyo bundi bukoroheye uhabwa, ni wowe uhitamo ugatangira inzira yo kuryamana na bo bikakwihutira, kandi njye nk’umukobwa uteganya kuzaba umubyeyi si wo mwanzuro nahitamo, ni byiza ko uza nka mugenzi wanjye tugakora ubucuruzi, kandi niteguye kuzashaka ayo mafaranga kugeza nyabonye amashusho y’indirimbo agakorwa.”

Yongeraho ati: “Ni wowe wo guhitamo kugendana n’uwo mwanda cyangwa gukomeza ugakora nkawe ubwawe, ibyiza bikazakugeraho ukiri wowe wa nyawe, ntabwo nkunda inzira zoroshye, niteguye kwigomwa ayo mafaranga, kuko ni bwo bunyamwuga, ni ko byangendekeye kuri Harmonize, ariko nubwo warakara ugera aho ugafata amafaranga tugakora.”

Spice Diana uko yanze kuryamana na Diamond Platnumz

Nubwo bimeze bityo ariko, uyu muhanzi yateguje ko mu bihe bya vuba azashyira ahagaragara indirimbo yafatanyije n’icyamamare mpuzamahanga, kandi ateguza abakunzi b’ibihangano bye ko n’iyo byatinda ariko arimo gukora uko ashoboye kose ngo abone ayo mafaranga amashusho y’indirimbo ye Diamond Platinumz ajye ahagaragara.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *