Umuhanzi Meddy wamaramaje mu gakiza ko kwakira Yesu, yagarutse ku bihe bigoye yanyuranyemo n’umugore we atarakira agakiza, n’uburyo gusenga byaje kumuhishurira inzira itunganye, ubu bakaba babanye mu munezero w’Imana.
Meddy yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024 mu giterane yatumiwemo cyabereye muri Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Uyu muhanzi wamaze kwiyegurira indirimbo zaririmbiwe uwiteka, ndetse akaba yaramaze kwakira agakiza ubudasubira inyuma, yavuze ko ubwo yakundanaga n’umugore we batarasezerana, banyuze mu bihe bigoye, ariko byose bigashingira ku kuba atari azi Imana.
Yavuze ko umugore we yasanze ari umuhanzi w’igikundiro mu Rwanda, ndetse agakundwa n’abiganjemo igitsinagore, ku buryo byateraga impungenge umugore we.
Kubera ibyo, umubano wabo wajemo agatotsi kuko uburyo yakundwaga n’abakobwa, byateraga impungenge umugore we.
Ati “Umubano watangiye kuzamo kutumvikana. Nari naratakaye, ndacanganyukirwa kuko ntari mfite icyerekezo, ibintu bitangira kujya ahabi.”
Kuva ubwo yatangiye kujya asoma ijambo ry’Imana yiherereye kuko yari ameze nk’uru mu rungabangabo. Ati “Namaze umwaka mu cyumba cyanjye nsenga. Numvaga ko umunsi umwe Imana izaza ikanyiyereka ariko si ko byagenze. Ndimo nsenga umwuka wanjye watewe imbaraga ntangira guhinduka ntarabimenya.”
Meddy n’umukunzi we bakomeje kubana mu nzu imwe nubwo batari bagasezerana, ndetse bakagirana ibihe byiza batembera mu bice binyuranye by’Isi, ndetse na we atangira kumusengera kugira ngo na we yinjire mu nzira nk’iyo yari amaze kwinjiramo.
Ati “Naje kwisanga ndi Pasiteri we, ndamusengera buri munsi na buri joro ngo Yesu abashe kumwiyereka. Asinziriye ambwira ko yagize inzozi, musobanurira ko ari Yesu wamwiyeretse we ntiyabyumva.”
Yavuze ko umunsi umwe bagiye muri Pariki, agasenga cyane ndetse agatangira kuvuga indimi, ariko umugore we akayoberwa ibyo ari byo, akagira ngo ari kuvuga ikinyarwanda.
Ati “Ubwa kabiri tuvuye gusenga yagize inzozi arambwira ngo ndatekereza ko nkwiye kwakira Yesu, nanjye namuzanye mu gakiza […] Kuva uwo munsi niho ubuzima bwanjye bwatangiriye, uje mu rugo iwanjye turanezerewe, dufite amahoro, urukundo rutarimo Yesu rukubiye mu kwikunda no kwikubira.”
Ni ubuhamya bwakoze ku mutima ya benshi bitabiriye iki giterane, banyuzagamo bagakoma amashyi, bishimiye ibihe Meddy yanyuzemo ariko ntibimuherane, akaza gukizwa, ubu akaba ari umugabo uvuga Imana ashize amanga.