wex24news

SpaceX yohereje icyogajuru cyo gucyura abaheze mu isanzure

Ikigo SpaceX cy’Abanyamerika cyohereje icyogajuru cyise ‘Dragon’ mu isanzure kugira ngo kijye gucyura Sunitz Williams na Barry Butch Wilmore bagezeyo tariki ya 7 Nzeri 2024.

Dragon yahagurutse mu gace ka Cape Canaveral muri Leta ya Florida tariki ya 28 Nzeri 2024, irimo Umunyamerika Nick Hague ukorera ikigo cya Amerika gishinzwe ubumenyi bw’isanzure, NASA, n’Umurusiya Aleksandr Gorbunov.

Williams na Wilmore bajyanywe mu isanzure n’icyogajuru Starliner cy’ikigo Boeing tariki ya 5 Kamena 2024. Byari biteganyijwe ko bazagaruka ku Isi nyuma y’iminsi umunani.

Ntabwo urugendo rwa Starliner rwagenze neza kuko ubwo yari igeze hagati mu isanzure, yatangiye kugira ikibazo cyo gusohora umwuka woherezaga amavuta mu gice kigiha imbaraga zikizamura mu kirere.

Boeing na NASA byamenye iki kibazo, bifata umwanzuro wo guhagarika iki cyogajuru kuri sitasiyo mpuzamahanga y’ibyogajuru, ISS, Williams na Wilmore bahabwa amabwiriza y’uko bagomba kwitwara kugira ngo babeyo.

Muri Kamena 2024, ibi bigo byombi byafashe umwanzuro w’uko Starliner igaruka ku Isi, ariko aba Banyamerika bagasigara kuri ISS mu rwego rwo kwirinda ko cyakora impanuka, kikabica.

Starliner yamanutse tariki ya 7 Nzeri, ubuyobozi bwa Boeing na NASA bumenyesha imiryango ya Williams na Wilmore ko bazacyurwa muri Gashyantare 2025.

Ntabwo Dragon yagiye muri misiyo yo gucyura Williams na Wilmore gusa, kuko mu gihe cy’amezi atanu bazaba banakora ubushakashatsi burenga 200 mu isanzure mbere y’uko bagaruka ku Isi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *