wex24news

Umwuzure umaze guhitana abarenga 60

Imvura idasanzwe yateje imyuzure yaturutse ku nkubi y’umuyaga yiswe ‘Helene’ yibasiye Amajyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), ikaba imaze guhitana abagera kuri 63.

Helene yibasiye uduce tw’Amajyaruguru n’Amajyepfo ya Carolina, Tennessee, Alabama, Florida, Georgia, no mu tundi duce hamaze kubarurwa abagera kuri 63 yahitanye ndetse yangije n’ibikorwa remezo nkuko ikinyamakuru BBC kibitangaza.

Imihanda irenga 400 ikomeje gufungwa muri Leta ya Carolina aho abantu 10 baguye ndetse Guverineri w’iyi Leta, Roy Cooper, yavuze ko ibikoresho byo gufasha abaturage biri koherezwa mu ndege.

Ibikorwa by’ubutabazi birimo gukorwa hifashishijwe ubwato, kajugujugu n’imodoka nini kugira ngo bafashe abaguye mu mazi barimo abakozi b’Ibitaro bya Tennessee n’abarwayi bagera kuri 50.

Helene imaze kwangiza ibikorwa remezo birimo imihanda, amavuriro n’ibindi  bitandukanye, ndetse abasaga miliyoni 2.6 nta muriro w’amashanyarazi bafite.

Ku wa Gatandatu,  Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden, yatangaje ko igihugu cyahuye n’isanganya  yizeza ko bari gukora ibishoboka byose ngo batabare abari mu kaga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *