Uburasirazuba bwo hagati bushobora kuba umuyonga, umuyobozi mukuru w’umutwe wa Hezbollah, ushyigikiwe na Iran, Hassan Nasrallah byemejwe ko yishwe na Israel.
Itangazo rya Hezbollah rivuga ko umuyobozi wayo Hassan Nasrallah yapfuye.
Ubuyobozi bw’ingabo za Israel bwari bwemeje ko bwahitanye Hassan Nasrallah mu gitero cyagabwe ku nyubako iri i Beirut muri Lebanon.
Hezbollah ivuga ko ikomeza kurwana nubwo umuyobozi wayo yishwe. Uyu mutwe wavuze ko uzakomeza gushyigikira abanya-Palestine, kandi ukarinda Lebanon.
Iran yamaze kubuza indege zayo zitwara abagenzi gukoresha ikirere cya Israel cyangwa icya Lebanon.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga muri Iran, Nasser Kanaani yavuze ko igitero cya Israel ari icyaha cy’intambara, ko Israel na America bikwiye kukibazwa.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe muri Iraq byemeje ko iki gihugu kimara iminsi itatu cyunamira Hassan Nasrallah.
Kuva Hamas yagaba igitero muri Israel tariki 07 Ukwakira, 2023 byarushijeho kuba bibi hagati y’icyo gihugu n’umutwe wa Hezbollah.