Aline Gahongayire yigaramye iby’umukobwa umushinja kuba yaramufungishije igihe kingana n’umwaka kubera ibihumbi ijana.
Uyu muhanzikazi uri mu Bubiligi aho yitegura gukorera igitaramo yavuze ko atifuza kugaruka ku makuru y’umukobwa uherutse kuvuga ko yamufungishije umwaka wose amushinja kwiba ibihumbi 100 Frw cyane ko atigeze ayakurikira.
Ati “Njye sinjya ndeba Photoshoot ya satani kuko iteka mpora ndeba photoshoot y’abamalayika rero akenshi ndeba ibindeba ibitandeba ntabwo mbireba umukobwa umbwira ntawe nzi, ibyo bintu by’imbuga nkoranyambaga ntabyo nzi.”
Aline Gahongayire yahise asaba umunyamakuru kumubaza ibijyanye n’igitaramo afite mu minsi iri imbere aho kumubaza iby’umukobwa atigeze akurikira ibye.
Ibi Aline Gahongayire yabibajijwe nyuma y’uko hadutse inkuru y’umukobwa witwa Iradukunda wahamyaga ko yabaye umukozi w’uyu muhanzikazi akaza kumufungisha nyuma yo kumwiba amafaranga ibihumbi 100Frw.
Ni inkuru itavugwaho rumwe kuko hari undi mukozi wa Aline Gahongayire wahise yaduka avuga ko Iradukunda yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amafaranga arenga igihumbi cy’amadorali ya Amerika.
Ibi byose bibaye mu gihe Aline Gahongayire ageze kure imyiteguro y’igitaramo azakorera mu Bubiligi ku wa 5 Ukwakira 2024.