Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru y’Abagabo “Amavubi”, yatangiye imyitozo yitegura imikino ibiri yo mu itsinda D mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika CAN 2025 u Rwanda ruzakinamo na Benin mu Kwakira uyu mwaka.
Ku wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, ni bwo abakinnyi bigajemo benshi bakina imbere mu gihugu na Kury Johan Marvin wahamagawe ku nshuro ya mbere, batangiye imyitozo itegura iyi mikino ibiri.
Umukino ubanza u Rwanda ruzasura Benin tariki 11 Ukwakira 2024, kuri Felix Houphouet Stadium Abidjan muri Cote d’Ivoire kubera ko Benin idafite ikibuga cyemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki 15 Ukwakira 2024, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Sitade Amahoro.
Kugeza ku munsi wa Kabiri, Nigeria ni yo iyoboye itsinda D n’amanota ane, ikurikiwe na Benin ifite amanota atatu, u Rwanda ni urwa gatatu n’amanota abiri mu gihe Libya ari iya nyuma n’inota rimwe.
Amavubi amaze imyaka 20 atitabira igikombe cy’Afurika dore ko aheruka icya 2004 muri Tunisia.