wex24news

FIFA yahagaritse amezi atandatu Samuel Eto’o

Umunyabigwi Samuel Eto’o wayoboraga ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT) yahagaritswe amezi atandatu n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA atareba imikino yose y’amakipe y’igihugu. 

Itangazo yashyizwe hanze n’Akanama gashizwe imyitwarire muri FIFA yavuze Samuel Eto’o yahagaritswe hashigiwe ku ingigo ya 13 na 14 irebana n’imyitwarire. 

Iri shyirahamwe rivuga ko aregwa ibyabereye mu mukino w’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 mu bagore wahuje Cameroun na Brazil muri Nzeri uyu mwaka. 

Nta makuru arambuye yatanzwe muri iri tangazo gusa FIFA ivuga ko Eto’o yagaragaweho kugira amahene menshi no kurenga ku mahame y’ubworoherane mu mukino azwi nka Fair play.

Uku guhagarikwa kwa Eto’o kuje gukira umwuka umubi wari umaze igihe ututumba hagati ye na Minisiteri ya Siporo Pr Mouelle Narcisse Kombi nyuma yaho uru rwego rwa Leta rwemeje ko Marc Brys abaye umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Cameroun y’abagabo, ikintu iri shyirahamwe rya ruhago ryahise ryamaganira kure.

Aha ariko, mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka FECAFOOT yaje kwemeza uyu mutoza gusa yanga abamwungirije bari bashyizweho na Minisiteri aho ayshyizeho abandi yitoranyirije.

Eto’o yari Perezida Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FECAFOOT) guhera mu kwezi k’Ukuboza 2021.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *