wex24news

Eddy Kenzo na Rema Namakula bongeye guhura

Eddy Kenzo na Rema Namakula bari mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Karere bahujwe n’ibirori by’umukobwa wabo wujuje imyaka 13.

Mu nkuru ziri kuza imbere mu Karere k’Ibiga Bigari  harimo iyo kongera guhura kwa Rema Namakula bagiye badahuriza ku ngingo zitandukanye zirimo kurera umwana wabo.

Gusa ariko nubwo ibyo byagiye bivugwa Eddy Kenzo yagiye akomeza kugaragaza ko ari inshuti n’umugore babanye bakaza gutandukana nyuma y’imyaka itandatu mu munyenya w’urukundo wanasize imbuto y’umwana.

Mu kiganiro InyaRwanda iheruka kugirana na Rema Namakula ubwo yazaga mu Rwanda mu gitaramo yahuriyemo na The Ben, uyu mugore yirinze kugira icyo avuga ku iterambere ry’uwahoza ari umugabo we.

Kuri ubu Eddy Kenzo ari mu bahanzi bari mu bihe byabo byiza aho aheruka kugirwa Umujyanama wa Perezida Museveni mu birebana n’ubuhanzi.

Kandi Eddy Kenzo asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abahanzi muri Uganda ari no mu bihe byiza n’umugore we na we ufite ijambo rikomeye muri politiki, Phiona Nyamutooro aho ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingufu n’Iterambere ry’Amabuye y’Agaciro.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *