Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, bwizeje ko buzakomeza gushyira imbaraga mu rugamba rwo guhashya ibyihebe, kugira ngo aho biri kwidegembya bihacike.
Byatangarijwe mu nama nyunguranabitegekerezo ya 11 y’ibikorwa bya gisirikare yahuje itsinda ry’Ingabo za Mozambique n’iza Tanzania zihuriye mu bikorwa by’ubufatanye.
Iyi nama yabereye mu mujyi wa Pemba kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, yanitabiriwe n’Umuyobozi w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, Maj Gen Emmy Ruvusha.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko Maj Gen Emmy Ruvusha “yasezeranyije ko ingabo z’u Rwanda zizakomeza gukaza ibikorwa bya gisirikare byo guhashya ibyihebe mu bice bikirimo mu rwego rwo kuburizamo kwidengembya kwabo mu bikorwa bikora.”
U Rwanda rufite abasirikare n’Abapolisi mu Turere dutatu muri Mozambique, ari two; Macombia de Praia, Palma, na Ancuabe, rwatangiye kohereza kuva muri Nyakanga 2021.
Mu kwezi kumwe n’igice bishize, muri Kanama 2024, u Rwanda rwohereje irindi tsinda ry’Ingabo n’Abapolisi mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, mu butumwa bw’amahoro.
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi wahaye ubutumwa aba basirikare n’abapolisi ubwo bari bagiye guhaguruka ku Kibuga cy’Indege, yabasabye kuzarangwa n’imyitwarire myiza kandi n’ubunyamwuga mu kuzuza inshingano inzego z’u Rwanda zimazemo imyaka itatu muri iki Gihugu.
Kuva Ingabo z’u Rwanda zagera muri Mozambique, zagiye zirukana ibyihebe mu bice byari byaragize indiri, ndetse bamwe mu baturage bari barahunze kubera ibikorwa by’ibi byihebe, bakaba baratashye barasubukuye n’ibikorwa bibateza imbere bisanzwe.